Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, mu izina ry’u Rwanda, ndetse na Steve Harvey mu izina ry’Ikigo ’BILT LLC’.
Ni amasezerano azibanda ku kongerera ubumenyi abari mu ruganda rwa sinema, itangazamakuru, uburezi, ubuzima n’ubukangurambaga bwo kububungabunga ubuzima, ndetse n’ishyirwaho ry’ishuri muri gahunda ya Melt Education.
Umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey, umaze iminsi asura u Rwanda, mu minsi ishize ni bwo yari yahishuye ko ari kwiga ku buryo yabyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, akahakorera ibikorwa byaha benshi akazi cyane cyane urubyiruko.
Ati “Dufite byinshi byo gukora mu Rwanda, ni ahantu hihariye ntekereza ko twakorera ibikorwa by’ubucuruzi. Nibyo turimo n’ikipe yanjye hano, ngo tubyaze umusaruro amahirwe y’ishoramari ahari kuko bizafasha mu guhanga imirimo no kuyitanga.”
Steve Harvey kandi yavuze ko umugabane wa Afurika ufite amahirwe menshi, ashingiye ku kuba abawutuye benshi ari urubyiruko.
Ati “Mukwiriye kwibanda ku bakiri bato kuko nibo ejo hazaza, sinjye wo gutekereza kuri ejo hazaza kuko nta gihe kinini nsigaje ariko nzi akamaro ko gufasha urubyiruko. Urubyiruko ni abantu bafite umutwe wo gutekereza no guhanga udushya.”
Uretse aya masezerano na Steve Harvey, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, hamwe na Oweis Zahran, Umuyobozi Mukuru wa Melt Holdings, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Omar Al Mulla, Umuyobozi Mukuru w’Ishoramari muri Sharjah Asset Management, ishami rishinzwe ishoramari rya Guverinoma ya Sharjah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Nk’uko biri mu itangazo RDB yashyize hanze, aya masezerano agamije guteza imbere inganda z’imodoka mu Rwanda binyuze mu gushyiraho ikigo gikomatanyije kizajya gikora ibikorwa byo gusana, gutunganya no gukwirakwiza ibikoresho byazo. Hari kandi amahirwe yo kuhagurira ishoramari mu rwego rwa serivisi z’amahoteli n’iry’imiturire.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!