00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiganjemo ibyamamare bambariye urugendoshuri ku mateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Abiganjemo ibyamamare mu ruganda rw’imyidagaduro ya hano mu Rwanda bambariye kwitabira urugendoshuri ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu ‘Liberation Tour Phase 3’.

Ni urugendo rugiye gukorwa nyuma y’urwabaye muri Nyakanga 2021 narwo rwitabiriwe n’urubyiruko rurimo abafite amazina akomeye mu myidagaduro ndetse benshi muri bo bakaba ari nabo basubiyemo.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa ‘MB Simba Safaris Rwanda LTD’ buremeza ko abarimo; David Bayingana, Muyoboke Alex, Yvan Buravan, Jules Sentore, Cyusa Ibrahim na Producer Madebeats bari muri benshi bamaze kwemeza ko bazitabira uru rugendo.

Muri uru rugendo ruteganyijwe tariki 2-3 Ukwakira 2021, abazarwitabira bazatemberezwa ahari ibirindiro by’Ingabo za FPR Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi nka Rukomo, Gatuna, Rubaya n’ahakoreraga Radiyo Muhabura.

Usibye gusura aha hari ibirindiro by’Ingabo za FPR Inkotanyi, bazanasura Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Kwibohora iherereye ku Mulindi w’Intwari.

Ni urugendo byitezwe ko ruzasorezwa mu Karere ka Musanze, aho abazarwitabira bazasura Gereza yahoze ari iya Ruhengeri yafungirwagamo abanyapolitike, Nyamagumba, Nyamuremure n’ahandi hatandukanye.

Abazitabira uru rugendo barasabwa kwishyura ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 160 Frw ku bakundana bahisemo kurukorana.

Aba bakazahabwa ibirimo uburyo bwo kugenda, amafunguro y’iminsi bazamara mu rugendo, aho kuryama, kwipimisha Covid-19 na Ecouteurs zo kumviramo umuziki mu ijoro bazabona bageze kuri Hotel.

Uru rugendo rwateguwe nyuma y’uko muri Nyakanga mu 2021 bari bateguye urugendo rwigiwemo amateka y’ibyaranze ‘Phase 1’ y’uru rugamba.

Muri uru rugendo abarwitabira basabwa kuba bambaye imyenda yiganjemo icyatsi kibisi cy’ibara rimenyerewe mu myenda ya gisirikare.

Uru rugendoshuri rugiye kwibanda kuri Phase 3 y'urugamba rwo kubohora Igihugu
Urugendoshuri rwa mbere rwitabiriwe n'urubyiruko rwiganjemo ibyamamare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .