Abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction bakoresheje Move bagabanyirijwe ibiciro by’ingendo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Gashyantare 2020 saa 03:33
Yasuwe :
0 0

Abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction cyatumiwemo umuhanzi wo muri Nigeria Joseph Akinfenwa Donus umaze kwamamara nka Joeboy bakoresheje imodoka z’uruganda rwa Volkswagen, zikora mu buryo bwa Move bamaze kugabanyirizwa ibiciro by’ingendo.

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction iteganyijwe ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020 izaririmbamo umunya Nigeria Joeboy, Davis D na Niyo Bosco.

Abategura iki gitaramo bamaze gutangaza ko buri muntu uzakitabira akoresheje Move Ride azagabanyirizwa 10% y’amafaranga y’urugendo.

Uburyo bwa ‘Move’ bufasha abakeneye gutega imodoka zarwo mu Mujyi wa Kigali, bakishyura bitewe n’intera bagenze.

Kugira ngo ubashe gukora ingendo mu modoka zitandukanye za Volkswagen zirimo Polo, Passat na Teramont bigusaba kubanza gushyira muri telefoni yawe yaba ikoresha Android cyangwa iOS, ‘application’ ya ‘Move’.

Usabwa kubanza gufungura konti ukoresheje e-mail cyangwa nimero yawe ya telefoni (Sign up), ubundi gahita winjiramo (Log in).

Iyo birangiye uhabwa umwanya wuzuzamo aho uherereye n’aho wifuza kujya, ubundi bakakwereka ubwoko bw’imodoka zihari n’ikiguzi cy’urugendo bigendana bitewe n’ubwoko bw’imodoka ukeneye n’intera ushaka kugenda, wowe ukihitiramo iyo ushaka.

Urugendo rwishyurwa ku munota cyangwa ibilometero, kandi mu kwishyura hifashishwa amafaranga yoherezwa kuri telefoni igendanwa cyangwa ikarita ya banki. Ku munsi abasaga 120 bakoresha ‘Move Ride’ mu ngendo zabo zitandukanye.

Muri iki gitaramo cya Jazz Junction hazataramira Davis D ugezweho muri iyi minsi kubera indirimbo ye “Dede” ndetse na Niyo Bosco wagaragaje ko nubwo afite ubumuga bwo kutabona impano ye y’umuziki ari ikirenga.

Kuri ubu Niyo Bosco agezweho mu ndirimbo ye ya mbere yasohoye mu minsi ishize akayita “Ubigenza ute?”

Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16. Ku myaka 17 yakoze indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’. Yasubiyemo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza ndetse inatumbagiza izina rye ku rwego ruhambaye.

Uyu muhanzi akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Sheeran, yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya Eazi’s "Banku" Music.

Mu ndirimbo yakoze zamenyekanye harimo ‘Baby’, ‘Beginning’, ‘All of You’ n’izindi nyinshi zatumye muri iki gihe abarirwa mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria.

Amaze gukora album imwe yise ‘Love & Light’. Joeboy aherutse gusohoka ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega mu 2020.

Joeboy agiye kuza mu Rwanda abisikana n’Umuraperi Jidenna Theodore Mobisson [Jidenna] nawe wo muri Nigeria uheruka gutaramira mu Rwanda tariki 29 Ugushyingo 2019 mu gitaramo cyitabiriwe mu buryo bukomeye cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Joeboy agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo azahuriramo na Niyo Bosco ndetse na Davis D
Amatike kugeza ubu ari kugurirwa ahantu hatandukanye
Abagura kuri Internet nabo amatike bari kubasha kuyagura
Abazitabira iki gitaramo bakoresheje Move bazagabanyirizwa 10% by'urugendo rujya cyangwa ruva muri Kigali Jazz Junction

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza