Abazegukana ibihembo mu irushanwa The Next Popstar babaye babiri aho kuba umwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya SM1 Music Group/Sony Misic Group, izatunganya imiziki y’umuhanzi uzegukana irushanwa The Nextp Popstar, yatangaje ko izanasinyana amasezerano y’imikoranire n’umuhanzi uzaba uwa Kabiri aho kuba uwa Mbere gusa.

Umuyobozi Mukuru wa SM1 Music Group/Sony Misic Group, Clay Dustin, yavuze ko banejejwe no kumenyesha abantu ko abazatsinda biyongereye bakaba babiri.

Ati “Ku nshuti zacu zo mu Rwanda! Njyewe n’inshuti yanjye Hemdee [Umuyobozi Mukuru wa Network Show Biz] tunejejwe no kubamenyesha ko tutagitanze ‘contract’ ku muhanzi uzaba uwa mbere gusa mu irushanwa The Next Popstar ahubwo tuzayitanga no ku muhanzi wa Kabiri.”

Irushanwa The Next Popular Star kuri ubu ririmo abahanzi 60 binjiye mu cyiciro cy’amatora azakorwa n’ababashyigikiye babinyujije mu butumwa bugufi, SMS ndetse no kuri IGIHE.

Iri rushanwa rigamije kuzamura abahanzi Nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga, ryateguwe na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda n’itegura ibitaramo yitwa More Events.

Uzaryegukana azahabwa miliyoni 50 Frw mu gihe uwa Kabiri na we azasinyana amasezerano y’imikoranire na sosiyete itunganya imiziki SM1 Music Group/ Sony Music Group.

Abahanzi 60 barimo n’abasanzwe bakomeye mu muziki nyarwanda binjiye mu cyiciro cy’amatora mu irushanwa The Next Popstar barimo Marina, Kivumbi, B-Threy , Gisa cy’Inganzo, Ish Kevin n’abandi.

Muri iki cyiciro binjiyemo, aba bahanzi bazakora amashusho mato azashyirwa ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa The Next Popstar no kuri Televisiyo KC2 abaturage babatore binyuze mu buryo bw’ubutumwa bugufi (SMS).

Umuyobozi Mukuru wa SM1 Music Group, Clay Dustin, yavuze ko banejejwe no kumenyesha abantu ko abazatsinda biyongereye bakaba babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .