00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika yakiriye abategura Miss Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, bwasuye Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abitabiriye ibiganiro barimo Nimwiza Meghan ushinzwe itangazamakuru wari kumwe na Ishimwe Dieudonne Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimye urwego irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kugeraho, akomoza ku bihembo bitangwa aho ubu hamaze kwiyongeramo kwishyurira amashuri abahatanira ikamba, cyane ko kwiga ari imwe mu nkingi z’iterambere ku mwana w’umukobwa.

Yashimiye kandi abatsindiye amakamba mu myaka itandukanye ibikorwa byiza bagenda bakora yaba mu gihe bafite inshingano na nyuma yo kusa ikivi cyabo.

Ambasaderi Mukantabana yijeje abategura irushanwa rya Miss Rwanda ubufasha bazakenera bijyanye na gahunda ya Ambasade yo kugira ngo iterambere ry’igihugu rikomeze gushyirwa imbere mu nzira zose.

Mu bindi baganiriyeho, barebeye hamwe icyo Abanyarwanda baba hanze bajya bafasha mu bikorwa by’abakobwa baba begukanye amakamba no kubashyigikira mu gihe bagiye mu marushanwa mpuzamahanga.

Hari kandi na gahunda yo gukomeza guhuza urubyiruko rw’u Rwanda ruri mu gihugu n’ururi hanze, bose bagakomeza gutahiriza umugozi umwe wo gufasha Igihugu mu iterambere.

Meghan Nimwiza ushinzwe itangazamakuru muri Rwanda Inspiration Back Up yagize ati “Ambasaderi yadusabye gukomeza gushyiramo ingufu, cyane cyane twita ku bana b’abakobwa baryitabira.”

Miss Nimwiza Meghan ari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwagiranye ibiganiro byiza na Ambasaderi Mathilde Mukantabana
Nyuma bafatanye ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .