Nk’uko TMZ yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ku wa 30 Mata 2025, DeAndre “Free” Maiden, ushinzwe abatunganya umuziki Jahmal “Boogz Da Beast” Gwin na Brian “AllDay” Miller, yavuze ko batarishyurwa amafaranga bagombaga guhabwa ku ndirimbo bakoze kuri Donda 2.
Kanye West, uzwi nka Ye, yagaragaje ko atemera ayo mafaranga basaba, avuga ko ari we wabigishije gutunganya umuziki.
Album Donda 2 yagiye hanze nyuma y’imyaka irenga itatu itegerejwe, ikaba yarumvishijwe abafana ba Kanye West mu birori bikomeye byabereye i Miami.
Si ubwa mbere Kanye West ashinjwa kutishyura abakoze kuri Donda 2. Umuhanga mu gutunganya umuziki ATL Jacob nawe yavuze ko atarishyurwa amafaranga ye kugeza ubu.
Aba batunganya umuziki barateganya gukoresha amategeko kugira ngo Donda 2 ikurwe ku mbuga zicuruza umuziki, niba batishyuwe amafaranga yabo. Uretse Donda 2 yagiye hanze mu 2022, Kanye West amaze gushyira hanze izindi album zirimo ‘Vultures 1’ na ‘Vultures 2’ zagiye hanze mu 2024 ndetse na ‘Bully’ yagiye hanze muri uyu mwaka.
Kanye West umaze iminsi atavugwaho rumwe muri Werurwe 2025 nabwo yari yarezwe n’umuririmbyi w’Umudage Alice Merton, amushinja kwiba indirimbo ye.
Merton mu kirego yatanze yavugaga ko Kanye West yakoresheje igice cy’indirimbo ye “Blindside” atabisabiye uburenganzira mu ndirimbo ye yise “Gun to My Head”, yakoranye na Ty Dolla $ign na Kid Cudi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!