Mu myaka mike ishize nibwo hagaragaye impinduka zikomeye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda, bamwe muri bo bareka inzira yabajyanaga hanze y’u Rwanda gukorerayo indirimbo, babona ko n’imbere mu gihugu bahakura indirimbo ifite amashusho meza yakenerwa no ku rwego mpuzamahanga.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abatunganya amashusho y’indirimbo batanu bitezweho byinshi muri uyu mwaka wa 2023, watangiranye imihigo ikomeye ku bahanzi nyarwanda.
Gad
Nyuma yo gusoza umwaka ari mu bahagaze neza, Nshimiyimana Gad ni umwe mu bahanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo bitezweho gukora byinshi muri uyu mwaka wa 2023 .
Uyu musore w’imyaka 28 izina rye ryazamutse cyane mu ruganda rw’imyidagaduro mu 2022, umwaka yanegukanyemo igihembo cy’uwahize abandi mu bayobora amashusho y’indirimbo muri IMA Awards 2022 (Isango na Muzika Awards).
Mu 2022 yakoze amashusho y’izindi ndirimbo zakunzwe nka Good Luck ya Ariel Wayz, Akinyuma ya Bruce Melodie, Terimometa ya Phil Peter na Kenny Sol, Suwejo ya Yago n’izindi.

Chriss Eazy
Nsengimana Rukundo Christian umaze kubaka izina muri muzika ku mazina ya Chriss Eazy, muri muzika ni imwe mu bahanzwe amaso na benshi mu batunganya amashusho y’indirimbo, nyuma yo kurambika ibiganza ku zakunzwe mu 2022.
Chris Eazy usanzwe ari muririmbyi azwi cyane mu ndirimbo nka Basi Sori, Inana, Amashu n’izindi, akaba ari na we wakoze, anayobora amashusho yazo.
Usibye kwitunganyiriza amashusho y’indirimbo, uyu mwaka 2023 uyu musore yawutangiranye imishinga y’ indirimbo zirimo Boo and Bae ya Alyn Sano.
Umwaka ushize yarambitse ibiganza ku mashusho y’indirimbo zirimbo Radiyo ya Alyn Sano, Agahipenesi ya Jowest, Nzakomora ya Vestina na Dorcas n’izindi.

Easy Cut / Big Team
Ihirwe Eloi umaze kubaka izina nka Easy Cut n’abasore bakorana mu itsinda rya Big Team, nyuma kwitwara neza mu mwaka ushize, uyu musore n’itsinda rye ni bamwe mu bakunze kwitabazwa na benshi mu bahanzi bakeneye amashusho y’indirimbo asa neza.
Ni nyuma yo kuza ku rutonde rw’abitwaye neza mu 2022, dore ko yanahataniye ibihembo bya IMA Awards.
Uyu mwaka yawutangiranye imishinga itandukanye irimo amashusho y’indirimbo ’Si Swing’ ya Yago, ’Mi Flor” (Karabo Kanjye) ya 2Saint , Kivumbi, Confy na Murashi Yano.
Mu mwaka ushize yakoze amashusho y’indirimbo zakunzwe nka Curvy Neighbour ya B2C na Bruce Melodie, Big Time ya Yvan Buravan , My Boo ya Afrique, Kucyaro ya Misteak, Loyal ya Juno Kizigenza n’izindi.
Easy Cut akunze gukorana cyane n’abarimo Oskados Oskar, Director c, Cloutiko, Bruno Master, Dir Wade, nabo basigaye bifashishwa mu kuyobora amashusho y’indirimo za bamwe mu bahanzi.

Fayzo
Tuyishime Faycal Hassan uzwi nka Fayzo ni umwe mu bafite izina rikomeye mu gutunganya amashusho y’indirimbo mu myaka irenga icumi ishize.
Uyu mwaka yawutangiranye indirimbo zirimo, Abachou ya Emma na Njuga na The Nature, Saye ya Jowest.
Fayzo Pro yatangiye gutunganya amashusho y’indirimbo yiga mu mashuri y’isumbuye 2008, umwaka ushize yakoze indirimbo zirimo Shawe’ ya Marina, ‘Nyash’ ya Kataleya na Kandle, Akanyeng’ ya Afrique n’izindi.

Bagenzi Bernard
Bagenzi Bernard umaze imyaka isaga 14 akora mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo n’ibindi bitandukanye nawe ni umwe mu bagaragaye zakunzwe na benshi mu mwaka ushize 2022.
Uyu mwaka wa 2023 awitangiranye indirimbo zirimo ‘Truth or Dare’ ya Davis D. mu gihe umwaka ushije yakoze amashusho y’indirimbo nka ‘Eva’ya Davis D , ‘Tiana’, ‘Nana’ za Kevin Kade.
Bernard uyobora sosiyete ya Incridable records ibarizwamo Davis D na Kevin Kade, asanzwe akora akanatunganya amajwi y’indirimbo dore ko ari we wanakoze ‘Truth or Dare’ ya Davis D na Big Fizzo.

Nubwo tugarutse kuri batanu ntawakirengagiza umuhate ukomeje kuranga abarimo, Sammy Switch, Serge Girishya, Chico Berry, 2Saint, Akram Ihaji, Muhire visuals, Nkotanyi Frery, Isimbi Nailla, Bob Chriss Raheem, Uniquo n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!