Ni nyuma y’uko mu minsi ishize byavuzwe ko aba bahanzikazi bashyizwe ku byapa byamamaza iki gitaramo nyamara batarigeze bumvikana n’abagiteguye.
Kuri ubu hamaze gusohoka andi mafoto yamamaza igitaramo atariho aba bahanzikazi, batigeze banasimbuzwa undi uwo ari we wese.
Kugeza ubu igitaramo cya Kigampala giteganyijwe kubera i Kampala byatangajwe ko kizaririmbamo abahanzi bayobowe na The Ben.
Uretse The Ben hari Ykee benda, Cindy Sanyu, Lydia Jazmine, Levixone na Ray G .Biteganyijwe ko kizayoborwa n’abarimo MC Nario na MC Anita Pendo na bo bazaba baturutse i Kigali.
Nubwo The Ben akomeje kwamamazwa muri iki gitaramo ntabwo we aremeza ko azacyitabira cyane ko ataranacyamamaza ku mbuga nkoranyambaga akoresha.
Kigampala ni iserukiramuco ritegerejwe ku wa 17 Ukuboza 2022 mu Mujyi wa Kampala.
Abariteguye bavuze ko ari igitekerezo bagize bifuza kongera guhuza Abanyarwanda n’abanya-Uganda bagasangizanya umuco wabo binyuze mu muziki.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!