00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatazabasha kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi bashyizwe igorora

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 December 2024 saa 01:43
Yasuwe :

Abakunzi ba Israel Mbonyi batazabasha kwinjira muri BK Arena mu gitaramo ari gutegura kizaba ku wa 25 Ukuboza 2024, bashyizwe igorora kuko bashyiriweho uburyo bwo kuzagikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ushaka kureba iki gitaramo hifashishijwe ikoranabuhanga bizamusaba kunyura ku rubuga rwashyizweho, icyakora na we agasabwa kwishyura 9.9$ (Hafi ibihumbi 15 Frw) Ushaka kuzakurikira iki gitaramo wanyura hano.

Ni mu gihe itike ya make yo kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi ari ibihumbi 5 Frw, ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 15 Frw, naho muri VIP akaba ibihumbi 20 Frw, muri VVIP bikaba ibihumbi 25 Frw, itike ya menshi ikaba ibihumbi 30 Frw.

Ni ku nshuro ya gatatu Israel Mbonyi agiye gukora igitaramo ‘Icyambu Live Concert 3’ aho azaba anizihiza imyaka 10 amaze mu muziki cyane ko yawutangiye mu 2014.

Ni ibitaramo bibera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza buri mwaka.

Israel Mbonyi agiye gukora iki gitaramo nyuma yo kuzenguruka mu bihugu binyuranye nka Uganda, Tanzania ndetse na Kenya aho ateganya gusubira ku wa 31 Ukuboza 2024.

Israel Mbonyi yahawe igihembo cy'umuhanzi wakoze cyane mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi hasigaye mbarwa
Ushaka amatike atayaguze mu buryo bw'ikoranabuhanga, ashobora no kuyasanga ahantu hatandukanye i Kigali
Abatazabasha kwinjira muri BK Arena nabo batekerejweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .