00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasore n’inkumi 15 bahatanye muri ‘Supra Model’ igiye kugera ku musozo (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 September 2024 saa 03:37
Yasuwe :

Irushanwa rya ‘SupraModel Competition’, rigamije guteza imbere abari mu ruganda rw’imideli no kumenyekanisha ubukerarugendo; rigiye kuba ku nshuro ya gatatu ndetse abasore n’inkumi 15 bageze ku cyiciro cya nyuma.

Ibi bihembo bitegurwa na SupraFamily Ltd isanzwe itegura amarushanwa atandukanye ateza imbere impano nka Supra Voice, Rwanda Influencers Award n’andi.

Iri rushanwa rizasozwa ku Cyumweru tariki 29 Nzeri, muri Century Park Hotel and Residences.

Uwahize abandi azahembwa miliyoni 1 Frw, uwa kabiri uzaba watowe cyane agahabwa 300 000 Frw, umukobwa witwaye neza agahabwa 300 000 Frw ndetse n’umusore witwaye neza ahabwa aya mafaranga angana atyo.

Umwaka ushize Umutesi Li Hua Brenda niwe wahize abandi bari bahatanye 19.

Iri rushana rizasozwa ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024
Abayo Yvan ni umwe mu basore bake bahatanye muri iri rushanwa
Gahigana Gloria Bobette ari mu bahatanye
Irakoze Benitha ari mu bakobwa n'abasore 15 bagiye gutoranywa abahiga abandi muri Supra Model
Iribagiza Margret nawe ari mu bashaka igihembo cya Supra Model
Isaro Cynthia ni umwe mu bahatanye muri iri rushanwa
Ishimwe Keita nawe ari mu bahatanye
Isimbi Jovine ni umwe mu bahatanye muri iri rushanwa
Karigirwa Atarah ni umwe mu bahatanye muri iri rushanwa
Kamikazi Raissa nawe ari mu bahatanye
Maombi Divine arashaka iki gihembo muri iri rushanwa rizasozwa ku wa 29 Nzeri uyu mwaka
Nishimwe Alliella Kelly ni umwe mu bahataniye iki gihembo
Ruzindana Jules ari mu basore babiri bonyine bahatanye
Sanase Prosperine arashaka kwegukana umwanya wa mbere muri iri rushanwa
Sindayigaya Sabrine ari mu bahatanye
Umuhoza Juelia arashaka iki gihembo hasi hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .