Abasobanura filime bahinduye umuvuno wo kuzigeza ku bazikunda mu ngo mu kwirinda Coronavirus

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Werurwe 2020 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Abakunda filime zisobanuye bashyizwe igorora kuko batangiye kuzigemurirwa mu ngo muri gahunda yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus cyane ko Abanyarwanda basabwe kuguma mu ngo zabo.

Mu ngamba zatangajwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko hashingiwe ku ntera Coronavirus imaze gufata n’uburyo ibindi bihugu bihangana nayo, abantu badafite ibikorwa byihutirwa bagomba kuguma mu ngo.

Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 19 banduye Coronavirus, ndetse bakaba barahuye n’abandi bantu basaga 680.

Bitewe n’ubwiyongere bw’abanduye hahise hafatwa imyanzuro irimo ko ’gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi.’

Mu gufasha Abanyarwanda bari mu ngo kuticwa n’irungu, Rocky Kirabiranya na Bugingo Bonny uzwi nka Junior bazwi cyane mu gusobanura filime bashyizeho gahunda yo kugeza filime ku bazishaka nk’uburyo bwo kubegereza icyo bahugiraho no kubahiriza amabwiriza ya leta abasaba kutava mu rugo.

Junior Giti yagize ati ”Kurwanya Coronavirus ngo idakwirakwira hose birasaba ko buri wese aguma mu rugo ntagire aho ajya. Ubu biroroshye filime zirabageraho ku buryo bworoshye ziragusanga wibereye mu nzu aho uri. Mukomeze mwirinde mugire ubuzima buzira umuze, kandi iyi ndwara twese tuyiviriyeho inda imwe yacika burundu.”

Abajijwe umubare wa filime umukiliya ahabwa, Rocky yagize ati “Turi muri gahunda yo gufasha Leta ko abantu baguma mu ngo zabo, turashaka kubaha ibyo bahugiraho rero tubaha izo twizeye neza ko zizamara igihe gihagije.”

Umuntu ushaka filime zisobanurwa n’aba basore bimusaba guhamagara 0785648331 na 0789060086 ubundi bakazimushyira ku biciro bumvikanye cyane ko bishyura bitewe n’ubwumvikane hagati y’impande zombi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Abaturarwanda basabwe gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi n’ingendo zitari ngombwa.

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo gufunga amashuri, insengero n’ibikorwa bihuza abantu benshi ndetse abakozi bashishikarizwa gukorera mu mu ngo aho bishoboka no kugabanya ingendo mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Minisante itanga inama ko ugaragaweho ibimenyetso bya Coronavirus yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Abashaka kubona filime boroherejwe uburyo bwo kuzigezwaho mu ngo zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza