00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashinja R. Kelly kubasambanya ku gahato ntibavuga rumwe n’ubushinjacyaha

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 June 2022 saa 01:40
Yasuwe :

Abagore bashinja R.Kelly kubasambanya batangaje ko bifuza ko uyu muhanzi afungwa burundu, aho gukatirwa imyaka 25 nk’uko Ubushinjacyaha buherutse kubisaba.

TMZ yatangaje ko mu kiganiro yagiranye na bamwe mu bashinja uyu muhanzi kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina, batangaje ko batifuza ko akatirwa imyaka 25 cyangwa indi mike irengaho nk’uko ubushinjacyaha buheruka kubisaba ahubwo yafungwa burundu.

Lizzette Martinez uri mu bashinja R.Kelly kubahohotera mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru, yavuze ko uyu muhanzi akwiriye guhanwa ku rwego rwo hejuru kuko yababaje abantu benshi.

Uyu mugore yavuze ko R. Kelly yagiye akoresha abagore ibyo ashaka byose kubera ububasha yari afite bityo akaba adakwiriye kongera guhabwa amahirwe nk’aya.

Kitti Jones nawe uri mu bahohotewe na R.Kelly we yavuze ko ibyasabwe n’ubushinjacyaha ntacyo bimubwiye cyane ko bitatuma igihe yataye kubera uyu muhanzi kigaruka cyangwa se ngo bikureho ihungabana yagize.

Aba bose bagaragaye muri filime mbarankuru “"Surviving R. Kelly” igaruka k’ukuntu R.Kelly yahohoteye abagore abasambanya ku ngufu.

Mu Cyumweru gishize Ubushinjacyaha bwo mu Mujyi wa New York bwasabye ko uyu muhanzi yafungwa imyaka 25 cyangwa irengaho.

Mu nyandiko bwashyikirije urukiko bwavuze ko afite impamvu nyinshi kandi zikomeye zatuma afungwa. Kimwe mu bintu bwashingiragaho bumusabira gufungwa iyi myaka yose harimo kuba yararushinze n’umuhanzikazi Aaliyah[witabye Imana] mu gihe yari atarageza imyaka y’ubukure.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko R. Kelly yatangiye kumusambanya afite imyaka 12 cyangwa 13 nyuma mu gusibanganya ibimenyetso bakarushinga ubwo yari afite imyaka 15.

Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje nk’impamvu ikwiye gushingirwaho ni ubuhamya bwatanzwe muri filime mbarankuru, yakozwe kuri R. Kelly yiswe “Surviving R. Kelly”.

Uretse ibyo Ubushinjacyaha buvuga ko uyu muhanzi yari azi ko arwaye ‘imitezi’ mu myaka ya 2004 agakomeza kuryamana n’abagore nta n’umwe abibwiye.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwo gushaka ko afungwa imyaka 25 uzatangazwa ku wa 29 Kamena 2022. R. Kelly afite ibindi byaha ashinjwa muri Leta ya Illinois na Minnesota.

R. Kelly ashobora gufungwa burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .