Abasanzwe bazwi mu muziki biganje muri 20 bakomeje mu irushanwa ‘Next Pop Star’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ugushyingo 2020 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Irushanwa Next Pop Star riri kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda, rigeze mu mahina, aho 20 biganjemo ab’amazina asanzwe azwi mu muziki bakomeje mu cyiciro kibanziriza icya nyuma.

Abahanzi 60 bahataniraga imyanya 20 mu irushanwa rya ‘The Next Popular Star’, bari bamaze iminsi batorwa binyuze ku rubuga rwa IGIHE mbere y’uko bisozwa mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2020.

Abahatana 20 babashije gukomeza mu cyiciro gikurikira batangajwe kuri iki cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020 nyuma yo guteranya amajwi yavuye ku rubuga rwa IGIHE n’ay’abatoye bakoresheje ubutumwa bugufi.

Amajwi y’abatoreye kuri Internet afite 40% mu gihe abakoresheje ubutumwa bugufi bo bafite 60%.

Unyujije amaso mu bahanzi 20 babashije kubona itike yo gukomeza usangamo benshi basanzwe bamenyerewe mu ruhando rw’imyidagaduro.

Abahanzi babashije gukomeza barimo Hirwa Irakoze Honorine, Sammy Yvon Uwikunda wamenyekanye cyane muri Symphony Band, Nyatanyi Tuyisenge David, Kibatega Jasmine, Yannick Gashiramanga, Mahoro Ines, Muhirwa Issa uzwi nka Maylo umwe mu baraperi bakomeye bo mu Karere ka Musanze.

Harimo kandi Ish Kevin usanzwe uzwi mu muziki, Eric Ntwari, Marina ubarizwa muri The Mane, Rwamukwaya Theo Blaise, Cyubahiro Serge uzwi muri Neptunez Band, Bampire Joi, Gisa Cy’Inganzo, Kivumbi, Mubiligi Allelua Pierrine, Kenny Kshot, Milly, Cyiza Jackson na Gihozo Credo Santos.

Ni irushanwa rizahemba bishimishije uzaryegukana

Umuyobozi Mukuru wa SM1 Music Group/Sony Music Group, Clay Dustin, aherutse gutangaza ko abazatsinda biyongereye bakaba babiri, uwa mbere azahabwa miliyoni 50 Frw n’amasezerano y’imikoranire n’iyi sosiyete mu gihe uzaba uwa kabiri azahabwa amasezerano y’imikoranire gusa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ‘More Events’, Dushime Christian, yabwiye IGIHE ko kuba irushanwa ryarabaye mu guhe cy’icyorezo cya Coronavirus ari imwe mu mbogamizi yabayeho ikomeye kuri bo, yongeraho ko nta muhanzi wakagize impungenge izo arizo zose kuko buri kimwe giteguye ngo irushanwa rigende neza.

Ati “Hari byinshi turi gutegura. Nyuma y’uko Sony yemeye kuzafasha umuhanzi wa kabiri turi kuganira ngo turebe ko hari ubufasha yazahabwa na we. Abahatanye ntibakagombye kugira impungenge, miliyoni 50 Frw ntabwo ari amafaranga twaje gutagaguza dushaka umunyempano ubikwiye kandi tuzabigeraho, tumufashe agere kure.”

Aba 20 bakomeje muri iri rushanwa binjiye mu cyiciro cyo kuririmbira imbere y’Akanama Nkemurampaka, kagomba kuzahuza amajwi bazaba bafite mu gutorwa n’ubuhanga bwabo.

Nyuma hazatoranywa abahanzi 10, nabo bazatoranwamo abandi batandatu bazavamo babiri ba mbere.

Harateganywa ko aba batandatu bazaba bageze mu cyiciro cya nyuma nabo hari ishimwe bashobora kugenerwa ariko ntabwo biremezwa neza.

Kivumbi ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi
Gisa cy'Inganzo ni umwe mu bahanzi barambye mu muziki
Milly ni umwe mu bakobwa bize umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo
Maylo ni umwe mu baraperi bakomeye i Musanze
Marina yabashije kugera muri 20 bakomeje mu irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .