Abaririmbyi bakomeye mu makorali yo muri Kiliziya Gatolika bahuriye mu ndirimbo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Kamena 2020 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Emmy Pro usanzwe akora indirimbo ziganjemo iz’abahanzi bo muri Kiliziya Gatolika yahurije hamwe abaririmbyi bo mu makorali yo muri Kiliziya Gatolika nka Choeur Internationale, Chorale Christus Regnat, Chorale de Kigali, Chorale St Paul Kicukiro, Chorale la Fraternité, Chorale Le Bon Berger, The Bright Five Singers, Chorale Harmonic Voices na Inyange za Mariya.

Iyi ndirimbo bahuriyemo yitwa ‘Twaje Mana Yacu’ yahimbwe na Padiri Hakolimana Jean ubarizwa muri Espagne. Emmy Pro wagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo yabwiye IGIHE ko yatangiye umushinga wo kujya ahuriza mu ndirimbo imwe bamwe mu baririmbyi bakomeye bo muri Kiliziya Gatolika.

Ati “Bitewe n’amakorali menshi nkorera indirimbo nagiye mpura n’abaririmbyi bazigize b’abahanga numva ngize igitekerezo cy’uko umunsi umwe nzabahuriza mu ndirimbo abantu bakumva uburyohe bw’umuziki w’abahanga.”

Yakomeje ati “ ’Twaje Mana yacu’ ni indirimbo nkunda cyane ndetse hari n’abandi bantu basanzwe bayikunda kubera amagambo meza ayigize ndetse n’umuziki mwiza wumvikanamo. Nifuje rero ko aba baririmbyi bamfasha ikongera gutanga ibyishimo.”

Iyi ndirimbo irimo Padiri Hakolimana Jean wayihimbye , uba muri Espagne aho ari Chanoine, akaba na Perezida wa Bazilika ya Mutagatifu Mariya wa Manresa; irimo kandi Eugène Havugimana ndetse n’umuzungu witwa Shaprov babarizwa mu Butaliyani.

Hagaragaramo kandi Nyituriki Nizeyimana Denis, umuririmbyi ukomeye wahimbye indirimbo ‘Gikundiro’ ya Rayon Sport, ‘Gitinyiro’ ya APR FC n’izindi na Irakoze Nicole umuririmbyi Choeur International akaba n’umuhanga ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu muziki.

Harimo Cyriaque Ngoboka wo muri Chorale Christus Regnat, Iraguha Alain Marius, Karangwa Fabrice, Kamanzi Henry Prosper na Niyonkuru Fabrice babarizwa mu itsinda The Bright Five Singers, Dr Aristote Hakizimana umuganga, umuhanzi akaba n’umuririmbyi muri Chœur International, Niyobuhungiro Donat umucuranzi wa Christus Regnat ndetse n’umuhanzi, Kamana Marius na Iyakaremye Samuel bo muri chorale Inyange za Mariya.

Assoumpta [Dudu] umuririmbyikazi wo muri Chorale La Fraternité, Gloria umuririmbyikazi wa Chorale St Paul Kicukiro na Iratwibuka Salome wa Chorale de Kigali, Isimbi umuririmbyi wa Christus Regnat, Intaramirwa Christelle umuririmbyikazi wa Chorale St Paul Kicukiro, umuhanzikazi Senga Diane, Ruzigamanzi Robert Bellarmin, umunyamuziki ukomeye cyane muri Gatolika: yahimbye indirimbo nyinshi zirimo ‘Umugisha Utagimba’, ‘Ukuboko K’uhoraho’ n’izindi; ubu aririmba muri Chorale Harmonic Voices na Niyonzima Oreste usanzwe ari umucuranzi wa Christus Regnat, Chœur International ndetse na Chorale le Bon Berger.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Emmy Pro muri studio ye ‘Universal Records’ n’aho amashusho akorwa na Aime pride nawe wo muri iyi studio.

Iyi ndirimbo ‘Twaje Mana yacu’ ije ikurikira indi yitwa ‘Mana idukunda byahebuje’ yaririmbwemo n’abaririmbyi bakomeye muri kiliziya Gatolika n’ubundi biganjemo abo muri aya makorali twavuze.

Cyriaque Ngoboka wo muri Chorale Christus Regnat na Irakoze Nicole umuririmbyi Choeur International akaba n’umuhanga ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu muziki
Emmy Pro wahurije hamwe aba baririmbyi
Iyi ndirimbo yahuriyemo abaririmbyi bakomeye mu makorali yo muri Kiliziya Gatolika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .