Ku ikubitiro ku wa 9 Gicurasi 2025 Victor Rukotana ni we wa mbere uzasusurutsa abakunzi be mu gitaramo azanabamurikiramo album ye nshya yise ‘Imararungu’.
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki, Juno Kizigenza yateguriye abakunzi be igitaramo kizabera muri iyi nyubako ku wa 16 Gicurasi 2025.
Abazitabira iki gitaramo bazagira amahirwe yo kumva nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe muri iki gihe amaze akora umuziki.
Umuhanga mu gucuranga unafasha abahanzi benshi barimo Mani Martin, Bolingo Paccy agiye kwereka impano ye abakunzi b’umuziki mu gitaramo na we azahakorera ku wa 23 Gicurasi 2025.
Ni igitaramo kizakurikirwa n’icya Jules Sentore wari umaze iminsi acecetse cyane mu muziki, kuri ubu akaba yateguje gutaramira abakunzi be ku wa 6 Kamena 2025.
Undi abantu benshi bari bamaze igihe bibaza aho yaburiye ni Amalon wamaze guteguza abakunzi be igitaramo azakora ku wa 13 Kamena 2025.
Uretse kuba iyi nyubako izakira ibindi bitaramo birimo ibyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa muzika uzaba ku wa 21 Kamena 2025 ndetse n’iserukiramuco rya Hip Hop ku wa 4-5 Nyakanga 2025, itsinda nka Umuduli Band bazasusurutsa abakunzi babo ku wa 28 Kamena 2025.
Ku wa 10 Nyakanga 2025 ariko nanone itsinda rya Seastars rigizwe n’abakobwa b’abahanga mu gucuranga umuziki wa Live bazataramira abakunzi babo bazaba bakoraniye muri iyi nyubako.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!