00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimo uwavujwe amaso n’ufite umwana wishyurirwa ishuri, bashimye ibikorwa bya Miss Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 12:19
Yasuwe :

Ababyeyi baturutse mu duce dutandukanye tw’igihugu bashimye ibikorwa by’abakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye mu iterambere ry’Umuryango Nyarwanda.

Iki gikorwa cyahawe insanganyamatsiko ya ‘Miss Rwanda with Impact’ igaruka ku kurebera hamwe umumaro wa Miss Rwanda muri Sosiyete Nyarwanda. Cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 2 Ukuboza 2021 muri Kigali Serena Hotel.

Cyari cyatumiwemo abantu batandukanye barimo abanyamakuru ndetse n’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga (Influencers). Biyongeraho abahagarariye abandi mu bafite ibyo bakorewe n’irushanwa rya Miss Rwanda, barimo abakobwa baryitabiriye n’abahagarariye bamwe mu Banyarwanda bafashijwe n’abegukanye amakamba.

Mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa bari batumiwe ngo baganirize abantu akamaro k’iri rushanwa ku mwana w’umukobwa uryitabira harimo Iribagiza Patience, Musana Teta Hense, Muthoni Fiona na Nimwiza Meghan waryegukanye mu 2019.

Aba bakobwa bagaragaje ko irushanwa rya Miss Rwanda hari imiryango rifungurira abaryitabira, bakabasha kwiteza imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe n’amahirwe bakuramo.

Mu buhamya bwabo bagaragaje ko bidasaba ko wegukana ikamba kugira ngo ubashe kungukira muri Miss Rwanda, bahamya ko kuryitabira gusa bitanga amahirwe ku mwana w’umukobwa akaba yakwiteza imbere.

Aba bakobwa bagaragaje ko kuba Miss Rwanda isigaye yishyurira ishuri abakobwa bahatanira ikamba ari igikorwa cy’agaciro.

Musana Teta Hense yagaragaje ko ku bufatanye na Banki ya Kigali, Miss Rwanda byibuza igiye kujya ifasha umukobwa wagaragaje umushinga mwiza kuwushyira mu ngiro.

Ibi bikaba ari andi mahirwe yo kwiteza imbere k’uzajya yinjira mu kwikorera akiri muto byose abikesha Miss Rwanda.

Musana Teta Hense yitanzeho urugero kuko agiye kuba umukobwa wa mbere ufashijwe gushyira mu ngiro umushinga we, aho ubu ategereje ko imashini ye imugeraho agatangira gukora ibikombe bikoze mu mpapuro biri mu bigezweho muri iyi minsi mu cyerekezo cya Leta cyo guca ibikoresho bya pulasitiki.

Uretse aba bakobwa batanze ubuhamya bwabo, hari hatumiwe n’Abanyarwanda basanzwe bagezweho n’umusaruro w’ibikorwa bya Miss Rwanda.

Muri aba harimo Kayonde Issa uri mu magana y’abantu Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda yavuje indwara y’ishaza ryo mu maso afatanyije n’Ibitaro bya Kabgayi.

Uyu musaza yashimiye Miss Elsa wamufashije kwivuza amaso mu gihe we yari yaramaze kwiheba atekereza ko agiye kuba impumyi.

Yagize ati “Ndashimira cyane Miss Elsa wamvuje amaso, nari naramaze kwiyakira numva ko ntazongera kubona, ariko uyu munsi ndi kubona kandi meze neza.”

Muri ibi birori hari kandi Mutsinzi Théophile, Umujyanama w’Ubuzima wo mu Karere ka Rwamagana aho Miss Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 aherutse koroza ingurube koperative eshatu z’abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.

Ni igikorwa Mutsinzi ahamya ko ari ingirakamaro kuko uretse bo, izi ngurube zizanagirira akamaro abaturage kuko izizajya zibwagura bazajya bazoroza abandi.

Mukarusagara Rose wo mu Karere ka Nyamagabe, yashimye Nimwiza Meghan watowe mu 2019 wabigishije kwita ku bana no kubarinda imirire mibi.

Ati “Yaradusuye atwigisha gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kubarinda indwara ziterwa n’imirire mibi, yaduhaye n’ifu y’igikoma yo guha abana bacu ubu bameze neza cyane.”

Ubwo yari amaze kwegukana ikamba, Miss Nimwiza Meghan afatanyije na Africa Improved Foods, yiyemeje guhashya imirire mibi mu bana, atangiza ubukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye.

Ibikorwa bya Miss Rwanda byanageze ku burezi aho benshi bafashijwe kwiga uhereye mu mashuri y’incuke.

Ahobantegeye Mariya w’i Rubavu yashimiye Miss Iradukunda Elsa wishyurira amashuri abana 11 bo muri aka karere.

Uyu mubyeyi yavuze ko mu izina ry’abandi babyeyi bashimira cyane Miss Elsa kuko abana yitaho yabafashe bari mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ubu bakaba bageze mu mwaka wa gatanu.

Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, ubwo yari afite ikamba yiyemeje kwishyurira amashuri abanza abana 11 b’i Rubavu, batangirana abasanze mu mwaka wa mbere none uyu munsi bari mu mwaka wa gatanu.

Iki gikorwa cya ‘Miss Rwanda with Impact’ cyateguwe mu gihe habura iminsi mike ngo hatangazwe ingengabihe y’irushanwa rya Miss Rwanda 2022 byitezwe ko rizatangira mu minsi mike iri imbere.

Cyari igikorwa cyo kuganira ku kamaro ka Miss Rwanda muri Sosiyete Nyarwanda
Miss Iradukunda Liliane (iburyo) na Miss Iradukunda Elsa ibyishimo byari byose
Iki gikorwa cyari cyatumiwemo abantu bake barimo abanyamakuru n'abavuga rikijyana binyuze ku mbuga nkoranyambaga
Umuvugizi wa Miss Rwanda, Nimwiza Meghan, ni we wavuze ijambo ry'ikaze muri iki gikorwa
Musana Teta Hense witabiriye Miss Rwanda 2020, nyuma kudahirwa agasubira no mu ry'umwaka wakurikiye yegukanye Ikamba ry'Umukobwa ufite Umushinga mwiza
Iribagiza Patience witabiriye Miss Rwanda 2021
Abera Martina usanzwe ari umunyamakuru wa RBA ni we wari uyoboye uyu muhango
Musana Teta Hense yavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda ritanga amahirwe ku bakobwa baryitabira
Muthoni Fiona ari mu bahamya ko irushanwa rya Miss Rwanda ritanga amahirwe ku bakobwa baryitabira
Abakobwa bavuze mu izina rya bagenzi babo, bagaragaje ko kwitabira Miss Rwanda bitanga amahirwe ku mwana w'umukobwa
Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019 yavuze ko byamuhaye amahirwe yo kwiteza imbere no kugira icyo amarira igihugu
Iribagiza Patience utarabashije kwegukana ikamba muri Miss Rwanda yagaragaje ko kwitabira byonyine biha amahirwe umwana w'umukobwa
Ababyeyi baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu bagaragaje akamaro ka Miss Rwanda mu muryango Nyarwanda
Kayonde Issa uri mu magana y’abantu bavujwe indwara y’ishaza ryo mu maso na Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017 afatanyije n’Ibitaro bya Kabgayi
Umujyanama w’Ubuzima wo mu Karere ka Rwamagana, Mutsinzi Théophile, yavuze ku gikorwa cya Miss Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 uherutse koroza ingurube koperative eshatu z’abajyanama b’ubuzima
Mukarusagara Rose wo mu Karere ka Nyamagabe yashimye Nimwiza Meghan watowe mu 2019 wabigishije kwita ku bana babarinda imirire mibi
Ahobantegeye Mariya wo mu Karere ka Rubavu we yashimiye Miss Iradukunda Elsa wishyurira amashuri abana 11 bo mu Karere ka Rubavu barimo n'uwe
Umwe mu bana 11 bishyurirwa amashuri na Miss Iradukunda Elsa yari yatumiwe muri uyu muhango

Amafoto: Miss Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .