Ibi bihembo bigabanyije mu byiciro 50, aho buri cyiciro kigiye gihatanamo abantu bafite icyo bahuriyeho mu myidagaduro.
Mugisha Emmanuel yabwiye IGIHE ko ibi bihembo n’ubundi nk’ibisanzwe babiteguye bagamije guteza imbere imyidagaduro. Ati “Ni ibihembo tumaze igihe dutegura, dushaka guteza imbere imyidagaduro. Twishimira umusanzu tumaze gutanga mu gihe tumaze.”
Yavuze ko amatora yatangiye ku wa 14 Ukuboza 2024, akaba yagombaga gusozwa kuri uyu wa 31 Ukuboza ariko bakaba bongereye iminsi kugeza ku wa 5 Mutarama 2025.
Mu byiciro birimo harimo icya ‘Best Male Artist of the Year’, aho hahatanyemo The Ben, Chriss Eazy, Kevin Kade, Bruce Melodie na Element. Mu cyiciro cy’abahanzikazi bitwaye neza mu 2024, hahatanyemo abarimo Bwiza, France Mpundu, Ariel Wayz na Marina.
Ni mu gihe kandi mu ndirimbo z’umwaka hahatanyemo eshatu arizo; Plenty ya The Ben, Milele ya Element ndetse na Jugumila ya Chriss Eazy. Mu cyiciro cy’utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi hahatanyemo Element, Prince Kiiz, Loader, Real Beat na Kozze.
Mu gihe mu cyiciro cy’utunganya amashusho wahize abandi hahatanyemo Fayzo Pro, Gad, Eazy Cut, Sammy Switch na Bagenzi Bernard.
Uretse umuziki ariko harimo n’ibindi byiciro, nko muri sinema hari icy’umugore ukina filime witwaye neza. Aha hahatanyemo Vanessa Irakoze Alliane wamenyekanye nka Maya muri filime y’uruhererekane yabiciye kuri Youtube, Tessy uzwi muri Kaliza wa Kalisa, Swalla, Nyambo, Madedeli, Rufonsina, Nana na Lynda Priya.
Mu cyiciro cy’umukinnyi wa filime w’umugabo wahize abandi ho hahatanyemo Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, Bamenya, Dr Nsabi, Killaman na Clapton Kibonge.
Mu cyiciro cya televiziyo y’imyidagaduro y’umwaka hahatanyemo ISIBO TV, ISHUSHO TV, Goodrich, KC2 na Isango Star. Mu cyiciro cya ‘Sports Commentator of the year’ hahatanyemo Rugangura Axel,Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi, Fuadi Uwihanganye, Mugenzi Faustin wamenyekanye nka Faustihno.
Ushaka kureba abandi bahatanye muri ibi bihembo n’uko waha amahirwe umwe muri bo wakanda hano https://kalisimbievents.com/voting/karisimbi-entertainment-award-2024 cyangwa ugakanda kuri *797*50*1*17*nimero y’uwo ushaka guha amahirwe#
Ibi bihembo bizatangwa mu birori biteganyijwe ku wa 31 Mutarama 2025. Aho bizatangirwa ntabwo haratangazwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!