Aba banyamuziki bo muri Nigeria bageze i Kigali aho bagomba gutaramira mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, mu gitaramo Obi’s house gitegerejwe kubera muri ‘Atelier du Vin’.
Iweh Pascal Odinaka wamamaye nka Poco Lee , ni umubyinnyi n’umuhanzi ukomoka muri Nigeria. Yabaye umubyinnyi ukomeye w’abahanzi barimo Burna Boy, Wizkid, Davido, Tiwa Savage n’abandi benshi.
Obinna Levi Ajuonuma wamamaye nka DJ Obi ni we washinze Obi’s house, ibitaramo bikunzwe bikomeye iwabo ndetse yanatangiye kwagurira mu bindi bihugu.
Dope Caesar mu minsi ishize wari warikoroje nyuma yo kwishyuza DJ Marnaud arenga miliyoni 4Frw, yongeye gutumirwa i Kigali aho yaherukaga gutaramira muri Kanama 2024.
Si aba banyamuziki gusa batumiwe muri Obi’s house kuko harimo n’abandi barimo Zulu Tebeda, Mr West n’abandi barimo Abanyarwanda nka DJ Pyfo, DJ Inno, GRVNDLVNG, Joe D.
Ibi birori byitezwe ko biyoborwa n’abarimo Active Boy,Poco Lee na Zuba Mutesi wo mu Rwanda.
Nyuma yo gutaramira mu Rwanda, bazakomereza muri Uganda aho bategerejwe mu ijoro ryo ku wa 16 Ugushyingo 2024 mbere yo kwerekeza muri Tanzania, Kenya n’ahandi.
AMASHUSHO: Umubyinnyi Poco Lee ukomoka muri Nigeria yageze i Kigali, aho yitabiriye igitaramo Obi’s House giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu kuri Atelier du Vin. pic.twitter.com/J6cKCmG9io
— IGIHE (@IGIHE) November 15, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!