Ni ibihembo bigiye gutangirwa i Kigali binyuze mu mushinga wa ‘Africa Young Achievers’, uhuriyemo Abanyarwanda n’abanyamahanga.
Ibi bihembo biri mu byiciro 50 birimo ibijyanye n’itangazamakuru, abakora ubuvugizi, abahanzi, ababyinnyi, abakinnyi ba filime n’abandi. Mu byiciro bihatanyemo abantu bazwi ku mbuga nkoranyambaga harimo icya Best Young Achiever Content Creator.
Muri iki harimo abanyarwanda nka Real Gasana, Sol Solange, Clapton Kibonge na Soloba. Harimo kandi Tenge Tenge wo muri Uganda na we umaze iminsi uca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.
Abandi Banyarwanda bahatanye harimo Umunyamakuru Mutesi Scovia uhatanye mu byiciro bibiri birimo icya Best Young Achiever Inspirational Woman ndetse n’icya Best Young Achiever Policy Advocate. Mu cyiciro cya Best Young Achiever Song Writer harimo abanditsi b’indirimbo barimo Niyo Bosco na Diez Dolla bo mu Rwanda n’abandi nka Yo Maps na Chile One bo muri Zambia.
Muri Best Young Achiever Politician hahatanyemo Abanyarwanda barimo Komoseri mu nama y’igihugu y’urubyiruko ushinzwe amashuri makuru na Kaminuza, Mwesigye Thomas n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera.
Aba bahanganye n’abarimo Lesego Chombo wambitswe ikamba rya Nyampinga wa Botswana mu 2022, ndetse akaba na Miss World Africa 2024, wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko n’Uburinganire muri icyo gihugu mu mwaka ushize.
Kimwe mu byiciro bitarimo Umunyarwanda ni icya Best Young Achiever Humanitarian. Iki kirimo nk’Umuhanzikazi Spice Diana ukomoka muri Uganda, Umunya-Sudan y’Epfo Mrs. Achai Wiir, George Mwanza wo muri Zambia, Umunya-Kenya Fatuma Nmasare , The Foundation Helping People yo mu Burundi n’abandi batandukanye.
Ibindi byiciro birimo ni nk’icya Best Young Achiever Model, kigaragaramo Christine Munezero wagiye uhagararira u Rwanda mu birori bitandukanye byo kumurika imideli ku Isi. Hari kandi icya Best Young Achiever Actress kirimo abarimo Nyambo Jesca n’abandi.
Mu cya Best Young Achiever Choreographer harimo ababyinnyi nka Sano Brown mu gihe mu cya Best Young Achiever Dancer harimo Divine Uwa n’abandi batandukanye bakora uyu mwuga muri Afurika.
Abahatanye mu cyiciro cya Best Female Young Achiever Artist harimo abahanzikazi Alyn Sano na Bwiza bakomoka mu Rwanda, n’abandi nka Ukery wo muri Cameroon. Gloria Mukamabano wa RBA we ahatanye mu cyiciro cya Best Young Achiever Journalist. Mu gihe, Osmarito uzwi ku mbuga nkoranyambaga ahatanye mu cya Best Young Achiever Upcoming Actor.
Element Eleeeh na Logic bahatanye mu cyiciro cya Best Young Achiever Producer. Aha bahatanyemo n’abandi banyamahanga nka Basboi na Nessim Pro bo muri Uganda, Willisbeat wo muri Ghana, C Mark On The Truck wo muri Zambia n’abandi.
Mu bayobora ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Gad niwe wenyine wo mu Rwanda uhatanyemo mu gihe abandi barimo Nova Ntg wo muri Guinea, John Elarts wo mu Burundi n’abandi bo hanze y’u Rwanda nabo bashaka iki gihembo.
Abandi banyarwanda bahatanye muri ibi bihembo barimo Junior Giti ureberera inyungu Chriss Eazy na Jean Claude Uhujimfura usanzwe ari umujyanama wa Bwiza bahatanye mu cyiciro cya Best Young Achiever Manager. Abandi barimo Killaman, Bamenya na Clapton Kibonge bahatanye mu cyiciro cya Best Young Achiever Actor.
Abavanga imiziki b’abanyarwanda bahatanye muri ibi bihembo harimo DJ Sonia, DJ Crush, DJ Flixx na DJ Zebra Queen. Israel Mbonyi ahatanye mu byiciro bibiri birimo icya Best Young Achiever Inspirational Man na Best Young Achiever Gospel Artist.
Junior Rumaga nawe ahatanye mu cyiciro cy’umusizi mwiza. Aha ahatanye n’abarimo Jennifer Nansubuga M wo muri Uganda, Bless Lepoeat wa Swaziland, Amah T wa Nigeria n’abandi.
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Muhire Kevin, Uwikunda Samuel ndetse na Bizimana Djihad bahatanye n’abarimo umugabo wa Zari Shakib Cham mu cyiciro cya Best Young Achiever Sportsman.
Ibihembo bya The Africa Young Achievers Awards [YAA] 2024/2025 bizatangwa ku wa 17 Gicurasi 2025. Bizatangirwa mu Mujyi wa Kigali muri Century Park Hotel and Residences. Byitezwe ko abantu basaga 100 bazaturuka mu bihugu byabo baje muri ibi bihembo i Kigali.
Muri abo bamwe bamaze kugura amatike y’indege no gukodesha aho bazaba mu gihe baza bari i Kigali.
Indi nkuru bijyanye: https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/mu-rwanda-hagiye-gutangirwa-ibihembo-bya-the-africa-young-achievers-awards









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!