Kompanyi ya Ishusho Ltd ikora serivisi zo gutunganya umuziki n’izindi zijyanye no gufata amashusho, ni yo yahurije hamwe aba bahanzi hagamijwe kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abandi bahanzi bahuriye muri iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho barimo; Rumaga Junior, Kwizera Alfred, Mucyo Eric, Producer Ayoo Rash, Producer Li John, Chris Hat na Kenny Mirasano.
Ni indirimbo igaruka ku guhumuriza u Rwanda rushya ruzira amacakubiri n’ivangura riganisha kuri Jenoside.
Nk’umuhanzi Mariya Yohani hari aho aririmba ati “Babyeyi twabuze amashami yabashibutseho, dufite uruhongore kandi rutumara irungu.”
Umuyobozi wa Ishusho Ltd, Muyoboke Alexis yabwiye IGIHE, ko mu nshingano zabo harimo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu mu buryo butandukanye.
Ati “Ni imwe mu nshingano zacu kuko tugomba gutanga umusanzu mu kubaka igihugu. Mbere ya Jenoside tuzi abahanzi bijanditse mu mahano yo kuririmba amacakubiri, twe rero tugomba kugaragaza itandukaniro tugahumuriza Abanyarwanda.”
Indirimbo ‘Impore Rwanda’ yatunganyirijwe mu Ishusho Ltd, aho mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Ayoo Rash afatanyije na Li John mu gihe amashusho yakozwe n’abahanga mu kuyatunganya bakorera mu Ishusho Ltd.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!