John Legend mu bateganya kuva muri Amerika mu gihe Trump yatsinda amatora

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Mu gihe amatora y’ugomba kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika arimbanyije, hari ibyamamare mu ruganda rw’imyidagaduro muri iki gihugu byavuze ko mu gihe Donald Trump yaramuka yongeye gutorwa, bigomba guhita biva ku butaka bw’iki gihugu.

Ibi si ubwa mbere bivuzwe, nubwo akenshi bidakunze gushyirwa mu ngiro. Mu 2016, abarimo Lena Dunham, John Stewart, Samuel L. Jackson n’abandi benshi bari bahize kuva ku butaka bwa Amerika Donald Trump naramuka atsinze.

Ibi na Donald Trump aherutse kubiteramo urwenya, avuga ko azava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naramuka atsinzwe na Joe Biden bahatanye.

Mu gihe amatora abura amasaha make ngo arangire, Fox News yatangaje ko bamwe mu byamamare mu ruganda rw’imyidagaduro muri Amerika bavuze ko Donald Trump naramuka atsinze bazahita bava ku butaka bw’iki gihugu.

Bruce Springsteen

Bruce Frederick Joseph Springsteen wavukiye muri Amerika, ni umunyamuziki w’icyamamare uririmba ku giti cye ariko akaba n’umuyobozi wa E Street Band.

Springsteen yamaze gutangaza ko Donald Trump naramuka atsinze amatora, azahita ava ku butaka bwa Amerika.

Uyu mugabo w’imyaka 71 y’amavuko, yabitangarije ikinyamakuru cyo muri Australia ahita anaca amarenga ko aricyo gihugu ashobora kwimukiramo.

Ati ”Nkunda Australia, buri gihe nagiye ngirira ibihe byiza muri iki gihugu, inshuro nahaje bamfashe neza. Nkunda abaturage baho, nkunda imiterere y’iki gihugu n’abantu bagituye. Ni ahantu heza ho gutemberera kuri moto. Mbega hamba ku mutima.”

Tommy Lee

Thomas Lee Bass, Umunyamerika uri mu bashinze itsinda rya Mötley Crüe, ni umwe mu bahanga iki gihugu gifite bavuza ingoma.

Uyu mugabo w’imyaka 58, yavuze ko azahita ava ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump naramuka atsinze Joe Biden.

Aganira na The Big Issue, yavuze ko yiteguye gusubira mu Bugereki aho yavukiye mu gihe Trump yaba atsinze amatora.

Ati “Ku izina ry’Imana nibiramuka bibaye n’ubundi nibereye mu Bwongereza sindi muri Amerika, nzahita njya mu gihugu cy’amavuko nshake ikirwa nguraho inzu.”

Ricky Martin

Enrique Martín Morales uzwi nka Ricky Martin ni umunyamuziki unatunganya indirimbo z’abahanzi, akaba n’umukinnyi wa filime w’ikirangirire.

Uyu mugabo w’imyaka 48 ufatwa nk’umwami wa Latin Pop na Latin Music, yarahiye ko ahita ahambira utwe akava muri Amerika Donald Trump naramuka atsinze amatora.

Uyu mugabo washyigikiye cyane Joe Biden, aganira na Variety yagize ati “Ntekereza ko aya ariyo mahitamo gusa dufite, Biden ni umugabo wabaye mu bikorwa bya politike ubuzima bwe bwose. Dukeneye gushyira hamwe ku bw’iki gihugu.”

Muri iki kiganiro ni naho yatangarije ko yatangiye kwitegura kuva muri Amerika mu gihe Joe Biden ashyigikiye yaramuka atsinzwe.

John Legend na Chrissy Teigen

John Roger Stephens wamenyekanye nka John Legend ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime n’amakinamico.

Yatangaje ko yaba we n’umufasha we Chrissy Teigen biteguye kuzinga utwabo bakava ku butaka bwa Amerika mu gihe Donald Trump yaba atsinze amatora.

John Legend aganira na Cosmopolitan yo mu Bwongereza, yahishuye ko we n’umugore we biteguye kuva muri Amerika mu gihe Donald Trump yaba atsinze Joe Biden.

Ati “Twavukiye hano aba ari naho dukurira kimwe n’imiryango yacu. Sinzi icyo buri wese yakora kitari uguhunga igihugu mu gihe cyaba gifite umuyobozi uhonyora demokarasi.”

Ntabwo John Legend yigeze ahishura igihugu we n’umufasha we bateganya kwimukiramo mu gihe ibyifuzo byabo byaba bidakunze.

Kurikirana uko amajwi akomeje kubarurwa mu matora y’uzayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ricky Martin yiteguye kuva muri Amerika mu gihe Joe Biden ashyigikiye yaba atsinzwe
Tommy Lee yavuze ko yiteguye kwisubirira mu gihugu cye cy'amavuko aricyo u Bugereki mu gihe Trump yaba atsinze amatora
Bruce Springsteen yavuze ko nyuma y'imyaka 71 aba muri Amerika, yiteguye kuva muri iki gihugu Trump naramuka atsinze amatora
John Legend yavuze ko we n'umufasha we biteguye kuva muri Amerika mu gihe Trump yatsinda amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .