Ibi bitaramo aba bahanzi bagiye gukorera mu Mujyi wa Dubai byateguwe na Sosiyete isanzwe ihanga imideri ariko ikabifatanya no gutegura ibitaramo izwi nka ‘Urutozi Gakondo’ iherutse gufungura ishami i Dubai.
Iyi Sosiyete kandi iherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire n’umuraperi Green P, akazamara umwaka umwe.
Ibi bitaramo byateguwe mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umuziki batuye i Dubai kwizihiza Umunsi Mukuru w’abakundana (St Valentin).
Igitaramo cya mbere kizaba tariki 11 Gashyantare 2022, kikazabera ahitwa Hues Boutique Hotel iri i Dubai.
Ikindi gitaramo kizabera mu bwato bwa Yatch buherereye mu mazi y’ahitwa Dubai Marina tariki 13 Gashyantare 2022.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!