00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abari baguze amatike y’igitaramo cya Travis Greene bagiye gusubizwa amafaranga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukuboza 2022 saa 12:27
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa RG Consult bwasabye imbabazi abari bategereje umuramyi Travis Greene i Kigali ku wa 8 Ukuboza 2022, buvuga ko bwiteguye gusubiza amafaranga abari bamaze kugura amatike.

Greene yaraye atangaje ko abari bamutumiye baranzwe n’ubunyamwuga buke, ku buryo batigeze bamushakira itike y’indege.

RG Consult yo mu Rwanda yari yifashishijwe na Eloah Rise Ministries yari yatumiye uyu muhanzi kugira ngo itange ubufasha mu gutegura igitaramo cye mu Rwanda.

Eloah Rise Ministries yo muri Uganda ni yo yari yatumiye uyu muramyi mu Rwanda no mu Uganda.

Umuyobozi wa RG Consult, Remygious Lubega, yabwiye IGIHE ko sosiyete ayobora yari yumvikanye na Eloah Rise Ministries kuyitegurira iki gitaramo i Kigali, bityo ko bo nta masezerano bigeze bagirana n’uyu muhanzi ku giti cye.

Ati “Twe twagiranye amasezerano na Eloah Rise Ministries yari yamutumiye muri Uganda badusaba kubafasha kubategurira iki gitaramo nk’abasanzwe babikora, hari ibyo batabashije kumvikana biba ngombwa ko igitaramo cy’i Kampala gisubikwa ndetse n’icy’i Kigali gihita gihagarikwa.”

RG Consult yahagaritse gucuruza amatike, isaba abari bayaguze kugana ibiro byabo kugira ngo bayasubizwe.

Ku rundi ruhande ariko iyi sosiyete yavuze ko igiye kugerageza ibiganiro n’uyu muhanzi ku buryo bishobotse yatumirwa umwaka utaha.

Travis Greene uri kubarizwa muri Nigeria yavuze ko abamutumiye batigeze bamugurira itike y’indege yamubashisha kwitabira ibi bitaramo, bityo ko atabasha kubyitabira.

Igitaramo cya Travis Greene i Kigali cyasubitswe
Abaguze amatike bashyiriweho uburyo bwo gusubizwa amafaranga yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .