Abari baguze amatike y’igitaramo cya Cécile Kayirebwa cyahagaritswe basabwe kuyagumana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Werurwe 2020 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Abantu bari baguze amatike y’igitaramo “Ikirenga mu bahanzi” cyari gushimirwamo umuhanzikazi wubatse amateka mu muziki nyarwanda Cécile Kayirebwa, basabwe kubika amatike yabo neza.

Iki gitaramo cyagombaga kuba ku wa 8 Werurwe 2020 muri Camp Kigali aho kwinjira byari 5 000 Frw mu myanya isanzwe, 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 200 00 Frw mu myanya y’ikirenga.

Uretse Kayirebwa wari gushimirwa hari harimo abandi bahanzi nka Clarisse Karasira, Mariya Yohana, Muyango, Jules Sentore, Mani Martin n’Itorero Ibihame nibo bari gususurutsa abari kwitabira.

Kuri iki cyumweru habura amasaha make ngo iki gitaramo kibe, cyaje guhagarikwa n’Umujyi wa Kigali kubera Coronavirus yugarije Isi muri iki gihe, gihagarikirwa rimwe n’ikindi cyari cyateguwe na Adrien Misigaro cyiswe ‘Each one reach one’ bigenda gutyo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Werurwe 2020, Ubuyobozi bwa Bwiza Media Ltd, Karibu ASBL, Umushanana Media n’Abacukumbuzi b’ireme ry’amateka n’umuco bateguye igitaramo bwashyize hanze itangazo bwihanganisha abari baguze amatike babasaba kuyagumana.

Bagize bati “Turamenyesha abantu bose ko nyuma y’ihagarikwa ry’iki gitaramo ku mabwiriza y’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku munsi nyir’izina byongeye ku munota wa nyuma , twihanganishije abo byagizeho ingaruka bose. Tuboneyeho gusaba abari baraguze amatike bose kuyagumana mu gihe tukiganira n’inzego zitandukanye bireba kugirango hashakwe umuti ukwiye”.

Iri tangazo rinavuga ko ubu buyobozi bw’izi sosiyete zari zateguye iki gitaramo bwitandukanyije n’undi muntu wese ushobora gusanisha ihagarikwa ry’iki gitaramo n’izindi nyungu izo arizo zose.

Umujyi wa Kigali wasabye abantu bategura ibitaramo kuba baretse kugeza igihe bazabonera irindi tangazo ribibemerera.

Kayirebwa niwe muhanzi mukuru wari kuririmba muri iki gitaramo akanahabwa ishimwe ry'uko yateje imbere umuco abinyujije mu buhanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza