00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 600 bamaze kwiyandikisha bifuza guhatanira ikamba rya Mr Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 January 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Nyuma y’ukwezi hatangijwe ku mugaragaro irushanwa rya Mr Rwanda ndetse hakanamenyekana ibihembo bizagenerwa uzegukana iri kamba, abarenga 600 bamaze kwiyandikisha.

Ibi byatangajwe na Byukusenge Moise uhagarariye ‘Imanzi Agence Ltd’ sosiyete iri gutegura iri rushanwa, mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE. Yahamije ko nibura abarenga 600 bamaze kiyandikisha muri iri rushanwa rizatora Mr Rwanda 2022.

Yagize ati “Kugeza ubu abarenga 600 bamaze kwiyandikisha, icyiza kibirimo ni uko buri ntara ihagarariwe muri iri rushanwa.”

Byukusenge yavuze ko muri iki cyumweru aribwo kwiyandikisha bigomba kuba byarangiye hagatangira igikorwa cyo gutoranya abazahagararira buri Ntara muri iri rushanwa.

Bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, iri jonjora ry’ibanze byitezwe ko rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Itsinda ry’abagize akanama nkemurampaka rigiye kwicara ritegure ibibazo, buri wese wiyandikishije tuzabimwoherereza hanyuma yifate amashusho ayatwoherereze.”

Aya mashusho azatambuka kuri RBA hanyuma babandi bagize akanama nkemurampaka batoranye abitwaye neza kurusha abandi.

Aba nibo bazajya mu mwiherero mbere y’uko hatoranywa Rudasumbwa uzaba yahize abandi n’ibisonga bye, icyakora bitewe n’ingaruka za Covid-19 ingengabihe y’iri rushanwa ikaba yarahindutse.

Byukusenge yavuze ko ibijyanye n’ingengabihe nshya y’irushanwa bazabitangaza mu minsi iri imbere.

Biteganyijwe ko umusore uzabasha kwegukana ikamba rya Mr Rwanda azahabwa ibihembo birimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Toyota Celica n’icumbi ry’umwaka mu nyubako za TomTransfers.

Iyi modoka izahembwa Mr Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw yatanzwe na TomTransfers ari na yo sosiyete yateye inkunga irushanwa rya Mr Rwanda rigiye kuba bwa mbere muri uyu mwaka.

Byukusenge Moïse uhagarariye sosiyete itegura Mr Rwanda, yatangaje ko abarenga 600 bamaze kwiyandikisha muri Mr Rwanda
Uzegukana ikamba rya Mr Rwanda azahembwa imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .