Byari ku nshuro ya karindwi ibi birori byari byongeye kubera mu Rwanda kuko byaherukaga mbere ya Covid-19.
Ubusanzwe ibi birori bibera ahantu h’ibanga hatangazwa gusa ku munsi nyirizina.
Kuri iyi nshuro ababyitabiriye batunguwe no gusanga bateguriwe gusangirira ku musozi wa Rebero.
Dîner en Blanc yabereye ku nshuro ya mbere i Paris mu Bufaransa mu myaka igera kuri 30 ishize. Icyo gihe François Pasquier yari asubiye iwabo mu Bufaransa nyuma yo kumara imyaka myinshi mu mahanga atabona inshuti ze zo mu bwana n’abavandimwe.
Kigali ni wo Mujyi wa mbere wateguriwemo ndetse unizihirizwamo Dîner en Blanc ku Mugabane wa Afurika, kuwa 11 Nyakanga 2012.
Uwitabira ibi birori wese agomba kwishyura amafaranga yo kubyitabira ariko akanasabwa kwiyandikisha kuri restaurants zitanga ibiribwa n’ibinyobwa byifashishwa uwo munsi.
Uretse ibirori by’uyu mwaka byabereye ku i Rebero, mu 2012 byabereye i Gacuriro, mu 2013 bibera ku Gishushu, mu 2014 byabereye Kagugu mbere y’uko mu 2015 bibera kuri Stade Amahoro, mu 2016 byaje kubera KCEV. Ibyaherukaga kuba byabereye muri Intare Conference Arena.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!