Ni igitaramo cyashyizwemo imbaraga n’abareberera inyungu z’uyu muhanzi, cyane ko bagiye kuzuza icyumweru batangiye kubaka urubyiniro mu gihe igitaramo cyo giteganyijwe ku wa 10 Ukuboza 2022.
Mu kiganiro na IGIHE, Lee ndayisaba yavuze ko atari ibintu byoroshye gutegura igitaramo nk’iki mu gihugu kitari icyawe, icyakora ahamya ko byose azabigeraho abifashijwe n’ikipe y’abanyamwuga bari gukorana.
Kugeza ubwo twandikaga inkuru imirimo yo kubaka urubyiniro uyu muhanzi azifashisha yari ikirimbanyije, aho abantu 200 aribo bahawe akazi.
Lee Ndayisaba yahawe izi nshingano nyuma y’uko ateguriye Wizkid igitaramo yakoreye i Kigali mu 2016.
Lee Ndayisaba aherutse kugirwa umuyobozi wa Kiss FM ndetse yanabayeho umujyanama wa Bruce Melodie. Ni na we wamuteguriye igitaramo yakoze mu minsi ishize ubwo yizihizaga imyaka 10 amaze mu muziki.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!