00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abari muri dosiye yaregwagamo Jay Polly bitabye Urukiko bahindura imvugo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 09:20
Yasuwe :

Iyamuremye Jean Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto bari bakurikiranywe muri dosiye imwe na nyakwigendera Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly bitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, baburana mu mizi urubanza bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa 2 Ukuboza 2021, ababuranyi bakaba baritabye Urukiko hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Aba bose bari babanje kuburana bahakana ibyaha, kuri iyi nshuro bahinduye imvugo bemerera Urukiko ko uwo munsi bafatwa bari banyweye urumogi ndetse iki cyaha bagisabira imbabazi.

Iyamuremye Jean Clément we akurikiranyweho icyaha cyo gutunda no kubika ibiyobyabwenge, ariko we aragihakana, akavuga ko atigeze arutunda cyangwa ngo arubike kuko aho rwasanzwe hatari iwe.

Iyamuremye wasabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cya burundu, mu gihe abandi bose basabiwe gufungwa imyaka ibiri.

Bigeze kuri Jay Polly uherutse kwitaba Imana, uwari umwunganizi we mu mategeko yeretse urukiko icyangombwa cy’uko uyu muhanzi yitabye Imana asaba ko habaho ubuzime bw’icyaha yari akurikiranyweho.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwavuze ko ruzatangaza imyanzuro tariki 23 Ukuboza 2021.

Abaregwaga muri dosiye imwe na Jay Polly bongeye kwitaba Urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .