Iki gitaramo cyitatibiriwe n’abantu benshi, byitezwe ko kizajya kiba kabiri mu kwezi, bisobanuye ko kizongera kuba ku wa 30 Ukwakira 2024.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abaraperi bakizamuka barimo Kabarankuru Icon,Drey Move, Extra El Slim na Marcelo Messenger bari mu ikipe imwe y’abambaye imituku mu gihe bari bahanganye n’abarimo Zebra Rwabugiri, Ndekwe, Rwoga na Ruello bari mu ikipe y’abambaye imikara.
Muri iki gitaramo amabwiriza yavugaga ko buri kipe yahaga ‘Micro’ umwe agafata umwanya akigaragaza yasoza agaha umwanya undi wo mu yindi kipe gutyo gutyo bakagenda bakuranwa.
Nyuma yo guhangana mu buryo bwo kugaragaza ubuhanga bwabo, abakunzi b’umuziki ni bo bagendaga bafana uwo bumvise ufite imirongo iryoshye kurusha abandi.
Kabarankuru Icon watangije iki gitekerezo yabwiye IGIHE ko nubwo batabonye abantu benshi bitigeze bibaca intege kuko icyari kigoye ari igitekerezo kuko bizeye ko abantu bazagera aho bakabyumva kandi bakitabira.
Ati “Twe icyari ingenzi ni igitekerezo, abantu bazagenda babimenya kandi mfite icyizere ko bazagenda babyitabira. Ndashimira abaraperi bagenzi banjye bitabiriye kandi mfite icyizere ko abantu bazabikunda.”
Ibi bitaramo bizwi nka ‘Rap battles’ bimenyerewe mu bihugu byateye imbere muri iyi njyana, bigahuza abaraperi bahanganye mu rwego rwo guhigana ubutwari imbonankubone.
Ni ibitaramo bivugwa ko byatangijwe mu 1981 ubwo mu Ukuboza umuraperi Kool Moe Dee yahanganaga na Busy Bee Starski.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!