Mu mashusho basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, Bull Dogg na Jay C bagaragaye mu myitozo y’ingufu ikorerwa mu Rugunga ahasanzwe hitoreza abakinnyi bari mu biruhuko cyangwa badafite amakipe mu rwego rwo gukomeza bahagaze neza.
Bamwe mu bakinnyi bagaragaye bakorana imyitozo na Bull Dogg ndetse na Jay C harimo Biramahire Abedi usanzwe akina muri Mozambique ndetse n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Nshimirimana Ismaël uzwi nka Pitchou, uherutse gusubira muri APR FC.
Uyu mukino uzahuza abaraperi batumiwe mu gitaramo “Icyumba cy’amategeko” ndetse n’ikipe y’abanyamakuru b’imikino kiri mu mujyo wo kumenyekanisha iki gitaramo gitegerejwe ku wa 27 Ukuboza 2024.
Bamwe mu baraperi bazitabira iki gitaramo banitezwe muri uyu mukino barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Green P, Jay C, Bushali, B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe na Ish Kevin.
Nubwo kwinjira kuri uyu mukino ari ubuntu, abifuza kwitabira iki gitaramo bakomeje kugura amatike aho mu myanya isanzwe itike iri kugura 3000Frw, VIP ikagura 7000Frw, mu gihe muri VVIP iri kugura ibihumbi 15 Frw.
Abifuza kuzagurira amatike ku muryango, bizaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw muri VIP n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!