00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bull Dogg na Jay C bakajije imyitozo bitegura umukino uzahuza abaraperi n’abanyamakuru

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 December 2024 saa 09:02
Yasuwe :

Abaraperi barimo Bull Dogg na Jay C bakajije imyitozo y’umupira w’amaguru, bitegura umukino uzabahuza n’abanyamakuru ba siporo uteganyijwe kubera kuri Canal Olympia ku wa 17 Ukuboza 2024 guhera saa kumi z’umugoroba.

Mu mashusho basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, Bull Dogg na Jay C bagaragaye mu myitozo y’ingufu ikorerwa mu Rugunga ahasanzwe hitoreza abakinnyi bari mu biruhuko cyangwa badafite amakipe mu rwego rwo gukomeza bahagaze neza.

Bamwe mu bakinnyi bagaragaye bakorana imyitozo na Bull Dogg ndetse na Jay C harimo Biramahire Abedi usanzwe akina muri Mozambique ndetse n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Nshimirimana Ismaël uzwi nka Pitchou, uherutse gusubira muri APR FC.

Uyu mukino uzahuza abaraperi batumiwe mu gitaramo “Icyumba cy’amategeko” ndetse n’ikipe y’abanyamakuru b’imikino kiri mu mujyo wo kumenyekanisha iki gitaramo gitegerejwe ku wa 27 Ukuboza 2024.

Bamwe mu baraperi bazitabira iki gitaramo banitezwe muri uyu mukino barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Green P, Jay C, Bushali, B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe na Ish Kevin.

Nubwo kwinjira kuri uyu mukino ari ubuntu, abifuza kwitabira iki gitaramo bakomeje kugura amatike aho mu myanya isanzwe itike iri kugura 3000Frw, VIP ikagura 7000Frw, mu gihe muri VVIP iri kugura ibihumbi 15 Frw.

Abifuza kuzagurira amatike ku muryango, bizaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw muri VIP n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP.

Abaraperi Bull Dogg na Jay C bakajije imyitozo yitegura umukino uzabahuza n’abanyamakuru
Abaraperi n'abanyamakuru ba siporo bagiye gusakirana mu mukino wa gicuti
Abaraperi 13 bakomeye bagiye guhurira mu gitaramo "Icyumba cya Rap"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .