00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangiye impinduka zitezweho kugeza Hip Hop y’u Rwanda ku rundi rwego

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 November 2024 saa 06:55
Yasuwe :

Benshi mu baraperi bakomeye mu muziki w’u Rwanda batangiye gutekereza igikorwa cyabahuriza hamwe bagashyigikirana mu rwego rwo gutizanya imbaraga, ibi bikaba bizanatangirana n’igitaramo kizahuza bamwe muri bo mu Ukuboza 2024.

Amakuru IGIHE ifite ni uko nyuma y’uko Ma Africa yateguye icyumba cy’amategeko bakabona uko cyagenze neza ndetse n’umuhate abareperi bakoranye yaba mu myiteguro n’igitaramo nyirizina, iki kigo kiyemeje kubafasha gukemura bimwe mu bibazo bafite.

Ni muri urwo rwego kuri ubu bamaze iminsi mu biganiro na benshi mu bafite amazina akomeye muri Hip Hop y’u Rwanda bemeranya kwishyira hamwe mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo.

Ku ikubitiro bakaba banahise biyemeza gutegura igitaramo gikomeye kizahuza benshi mu bafite izina rikomeye muri Hip Hop y’u Rwanda kikazaba ku wa 27 Ukuboza 2024 nubwo byinshi ku makuru yacyo bitaratangazwa.

Uku kwishyira hamwe no gufatanya, ubuyobozi bwa Ma Africa buhamya ko bizafasha abaraperi gushyigikirana mu bikorwa byabo bya buri munsi, ndetsebyumwihariko bakigira hamwe imishinga yatuma abakora iyi njyana barushaho kwiteza imbere nayo batayibagiwe.

Mu bikorwa bindi bateganya gukorana bya hafi ni ukwigira hamwe uko buri mu raperi ubishoboye kandi ubishaka yajya afashwa gukora ibitaramo bye ndetse n’uburyo hashyirwaho urubuga cyangwa isoko ry’ibihangano byabo hano mu Rwanda.

Uku gushyira hamwe bahamya ko kutazaheza umuraperi uwo ariwe wese yaba abashya mu muziki ndetse n’abo mu myaka yo ha mbere.

Iki gitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abaperi barimo abo mu myaka ya vuba ndetse n’abo mu myaka yo ha mbere nka K8 Kavuyo, Diplomate, Tuff Gangz, Riderman, Jay C n’abandi benshi dore ko ibiganiro bigikomeje.

Igitaramo Icyumba cy'amategeko nicyo cyabaye imbarutso y'igitekerezo kigiye guhuza abaraperi bakavugutira umuti ikibazo cyaro cyarazonze umuziki wabo
Gushyira hamwe kwa Riderman na Bull Dogg byatumye ubuyobozi bwa Ma Africa bubona ko nta kidashoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .