Abaraperi bakwiye kumenya ko ari njye nkingi ya mwamba! Riderman mu ndirimbo ye nshya ’Padre’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Nyakanga 2020 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Riderman yasohoye indirimbo nshya yise ’Padre’, yumvikanishamo ko ari we mwami w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda.

Ni indirimbo yumvikanishamo amagambo yo kwishongora ku bandi baraperi, abibutsa ko ariwe mwami w’ibyo akora.

Agira ati ”Ni umusizi arakanyagwa birirwa batega ntagwa, King wa Ntaraga baranzi, bangera amajanja, abakanji bankurahe ko ntafatika, bari fatigué, abaraperi b’ino bakwiye kumenya ko mu muziki ari njye nkingi ya mwamba,”

Uyu muhanzi yakomeje agira ati ”Impano munkangisha ni injurano njye mfite karemano […] “

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo akomeye yo kumvikanisha ko uyu muraperi ari we uyoboye injyana ya Hip Hop mu Rwanda, kabone nubwo bakunze kumugereranya n’abandi.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo yagize ati ”Mi nombre es tu padre go and ask your madre”, amagambo ugenekereje mu Kinyarwanda asobanuye ngo "Izina ryanjye ni papa wawe, genda ubaze nyoko."

Padre ni imwe mu ndirimbo zigize album nshya “Kimirantare”, Riderman yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere. Iyi byari byitezwe ko ayimurika mu mpera za 2019, ariko habamo utubazo twatumye byanga.

Mu kiganiro na IGIHE, Riderman yagize ati ”Ndacyashaka uko nayigeza ku bakunzi banjye, gusa iby’igitaramo byo ubanza atari nonaha kuko ibibazo bya Covid-19 bigikomeje kuba ingorabahizi, gusa album yo ndateganya kuyumvisha abakunda umuziki wanjye, vuba cyane ndayibaha.”

Iyi ndirimbo Riderman yise Padre, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Davydenko, amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Bagenzi Bernard.

Reba iyi ndirimbo nshya ya Riderman "Padre"

Riderman kenshi akunze guhamya ko muri Hip Hop yo mu Rwanda asanga ariwe uyoboye bagenzi be kuko abarusha ibikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .