Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete isanzwe itegura ibitaramo ya ‘Ma Africa’ mu rwego rwo gufasha abakunzi b’injyana ya Hip Hop gusoza umwaka bari mu byishimo.
Bamwe mu bazitabira iki gitaramo barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Green P, Jay C, Bushali, B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe na Ish Kevin.
Amakuru IGIHE ifite ni uko nyuma y’uko Ma Africa iteguye igitaramo Icyumba cy’amategeko kikagenda neza ndetse bakabona umuhate abareperi bakoranye yaba mu myiteguro n’igitaramo nyirizina, iki kigo kiyemeje kubafasha gukemura bimwe mu bibazo bafite.
Ni muri urwo rwego kuri ubu bamaze iminsi mu biganiro na benshi mu bafite amazina akomeye muri Hip Hop y’u Rwanda bemeranya kwishyira hamwe mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo.
Ku ikubitiro bakaba banahise biyemeza gutegura iki gitaramo gikomeye giteganyijwe ku wa 27 Ukuboza 2024.
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 5Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw muri VIP n’ibihumbi 20Frw muri VVIP ku bazagurira amatike ku muryango.
Abazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo bo bazayagura ibihumbi 3Frw mu myanya isanzwe, mu myanya ya VIP bayigure ibihumbi 7Frw naho VVIP yo bayigure ibihumbi 15Frw.
Uku kwishyira hamwe no gufatanya, ubuyobozi bwa Ma Africa buhamya ko bizafasha abaraperi gushyigikirana mu bikorwa byabo bya buri munsi, ndetsebyumwihariko bakigira hamwe imishinga yatuma abakora iyi njyana barushaho kwiteza imbere nayo batayibagiwe.
Mu bikorwa bindi bateganya gukorana bya hafi ni ukwigira hamwe uko buri mu raperi ubishoboye kandi ubishaka yajya afashwa gukora ibitaramo bye ndetse n’uburyo hashyirwaho urubuga cyangwa isoko ry’ibihangano byabo hano mu Rwanda.
Uku gushyira hamwe bahamya ko kutazaheza umuraperi uwo ariwe wese yaba abashya mu muziki ndetse n’abo mu myaka yo ha mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!