Abanyempano 70 batangiye umwiherero w’abahanzi muri ArtRwanda- Ubuhanzi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Ukuboza 2018 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Abanyempano 70 batoranyijwe mu gihugu hose batangiye umwiherero w’icyumweru muri ArtRwanda- Ubuhanzi, uzasozwa hamenyekanye uwegukanye intsinzi muri iri rushanwa rimaze amezi ane.

ArtRwanda- Ubuhanzi igamije guhishura impano z’urubyiruko no kuzibyaza umusaruro. Amarushanwa y’ibanze ya ArtRwanda-Ubuhanzi yatangiriye mu Karere ka Kayonza ku wa 8 Nzeri 2018. Yanyuze muri Rubavu, Musanze, Rusizi, Huye, asorezwa i Kigali.

Abahanzi 587 batsinze, ni bo batoranyijwemo 70 bitabiriye umwiherero, watangiriye kuri Cenetra Hotel i Kabuga, kuri uyu wa 3 Ukuboza 2018.

Aba barimo abakobwa 19 n’abasore 51. Icyiciro cy’Indirimbo n’Imbyino nicyo gifite benshi (20), mu gihe ibindi birimo Ubugeni, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo, buri kimwe gifite 10.

Umwiherero w’abahanzi watangijwe n’ibikorwa birimo urugendo rwo gusura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Yubatse ahitwaga CND [Conseil National pour le Développement] ubu ni mu Nteko mu gice kigana aho Umutwe w’Abasenateri ukorera. Ishyinguye amateka atandukanye y’imigendekere y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nk’igice cya kabiri cy’amateka yayo.

Uru rubyiruko rwatambagijwe iyi ngoro, rusobanurirwa ibiyikubiyemo n’amateka y’urugendo rw’ingabo za RPA rwagejeje ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rweretswe ibibumbano birimo ikigaragaza imbunda ya 12.7 mm machine gun iri hejuru y’iyi nyubako yifashishijwe mu gukumira ibitero byabaga biturutse muri Camp GP n’icy’umusirikare wunamiye bagenzi be ba APR baguye ku Rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Abanyempano bahawe umukoro wo kubakira ku butwari bwaranze urubyiruko rwari muri RPA rwitangiye kubohora igihugu. Basabwe kugaragaza urukundo bafitiye igihugu buzuza inshingano zabo.

Banahawe ikaze mu biganiro byatangiwemo ubutumwa ku gukunda igihugu, indangagaciro zo kubakiraho n’iterambere. Ni impanuro bahawe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine; Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John.

Mu cyumweru bazamara, bazatozwa n’inzobere mu ngeri zose z’ubuhanzi, aho bazerekwa uburyo bwo kubyaza umusaruro no gutanga akazi binyuze mu mpano zabo.

Umushinga wa ArtRwanda-Ubuhanzi wagenewe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35. Ni uwa Minisiteri y’Urubyiruko n’iya Siporo n’Umuco, ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Imbuto Foundation.

Biteganyijwe ko ku wa 8 Ukuboza 2018 aribwo hazamenyekana uwegukanye irushanwa rya ArtRwanda- Ubuhanzi riri kuba ku nshuro ya mbere.

Abanyempano biyandikishaga bakigera ahagiye kubera umwiherero
Bahawe inyandiko zo kuzuza
Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard aganiriza abitabiriye umwiherero
Umunsi wa mbere wagaragayemo akanyamuneza. Bahuje urugwiro
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John atanga ikiganiro
Abahanzi bishimiye gusura Ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura
Abanyempano 70 nibo bitabiriye umwiherero w'abahanzi
Basobanuriwe amateka yaranze urugamba rwo guhagarika Jenoside
Basobanuriwe byimbitse iby'iyi mbunda
Basobanuriwe ikibumbano kigaragaza umusirikare wunamiye bagenzi be ba APR baguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside
Iyi ngoro inagaragaza uko ingabo za RPA zitaga ku bana mu gihe cy'urugamba
Beretswe ikibumbano cy'imbunda ya 12.7 mm Machine Gun iri hejuru y’iyi nyubako yifashishijwe mu gukumira ibitero byabaga biturutse mu kigo cy'abarindaga Umukuru w'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza