00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyempano 35 bahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi i Rubavu(Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 June 2022 saa 08:37
Yasuwe :

Abanyempano mu byiciro bitandukanye mu Karere ka Rubavu bahatanye mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi ryatangijwe ku nshuro yaryo ya kabiri.

Ni igikorwa cyatangiriye i Rubavu mu Burengerazuba kuri Centre Culturel Vision Jeunesse Nouvelle ku wa 10 kugeza ku wa Kamena. Gutoranya abahize abandi kizaba muri Kanama.

Hagombaga guhatana abanyempano 69 ariko 35 nibo babashije kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka mu gihe 15 ari bo bakomeje. Muri Rubavu ntabwo gutoranya abahatana byarangiriye aha ahubwo mu minsi iri imbere bazatangaza indi gahunda yo guhatana.

Iri rushanwa rigamije gushakisha no gushyigikira impano z’abakora Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Gufotora na Sinema, Ubusizi n’Ubuvanganzo. Ababarizwa muri ibi byiciro banyura imbere y’Akanama Nkemurampaka bakerekana impano zabo.

Niyonsenga Oreste usanzwe ari umusizi ni we wabimburiye abandi, yari afite igihangano yise ‘Igikomere’. Iki gihangano cye kigaruka kuri Jonoside yakorewe Abatutsi.

Byiringiro Seraphin usanzwe ari umuririmbyi ni we wakurikiyeho. Yari afite indirimbo igaruka ku muntu wakunze mugenzi we ariko akamuhemukira.

Nsabimana Emmanuel usanzwe ari umunyarwenya yaje ku rubyiniro afite agacuma k’inzoga. Yakinnye umukino w’umugabo w’umusinzi. Yasabwe gukina ari umunyamubabaro nabyo mu bushobozi bwe arabikora.

Uwamahoro Claudine wandika filime yanyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka. Yanditse inkuru y’umukobwa wabyariye iwabo agatereranwa n’umuryango we n’umusore wamuteye inda, uyu nawe yanyuze akanama nkemurampaka.

Abandi bigaragaje barimo Jean Claude Ndayizeye usanzwe ari umusizi. Mutuyimana Janvier usanzwe abyina ‘Contermporaly Dance’. Uyu musore imbyino ze ntabwo zashimwe cyane n’Akanama Nkemurampaka.

Ishimwe Adelaide yaje mu cyiciro cyo kuririmba. Yaririmbye indirimbo ya Bruce Melodie yitwa “Ntundize”. Umutesiwase Nadine yakinnye ikinamico ijyanye na Jenoside. Yakinanye na bagenzi muri uyu mukino.

Umurerwa Pauline yaje amurika imideli ariko abwirwa ko icyo cyiciro nta kiri mu bihatana yahawe “Oya” esheshatu; ni ukuvuga abari bari bagize Akanama Nkemurampaka batanyuzwe n’impano ye.

Yakurikiwe na Dusingizimana Jean de Dieu w’umuririmbyi. Uyu yasubiyemo indirimbo ya Alto yitwa “Ntaribi”.

Mugemana Justin we akora imideli yo guhuza ibintu bya kera n’iby’ubu kugira ngo abantu bose bamwiyumvemo.

Umukobwa witwa Munezero Gaudence yanyuze imbere y’abakemurampaka afite ibishushanyo by’ubugeni yakoze.

Muri ibi kimwe kigaragaza urukundo hagati y’ababyeyi n’abana babo, gukundisha abana kwiga, akamaro k’inka n’amata azikomokaho ndetse n’umuco n’ubwiza bw’umwari w’Umunyarwandakazi.

Mugisha Cedric usanzwe ari umuhanzi yaririmbye “Nasara” ya Meddy. Yaririmbye n’indi ye. Yabajijwe intumbero ye mu myaka itanu iri imbete ati “Mu myaka itanu nifuza ko nzaba narateye intambwe nkafasha n’abandi bagenzi banjye b’abanyempano.” Yahawe yego esheshatu.

Abari bagize Akanama Nkemurampaka bari batandatu barimo Cyurinyana Vestine, Mugisha Benoît, Mugabe Adélard, Uwimana Seleman, Nzabagenderaneza Théoneste na Umutoni Grace.

Mugabe Adélard, Umutoni Grace na Mugisha Benoît bose banyuze mu cyiciro cya mbere cya ArtRwanda-Ubuhanzi babanza uhereye ibumoso bahawe rugari mu Kanama Nkemurampaka
Mutuyimana Janvier ni umwe mu babyinnyi berekanye impano yabo
Munezero Gaudence yanyuze imbere y’abakemurampaka afite ibishushanyo by’ubugeni yakoze
I Rubavu niho habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri
Abamurika imideli bitabiriye ku bwinshi
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yari yitabiriye umuhango wo gutangiza iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .