Abanyempano 10 bifashishije imyambarire yo hambere mu mashusho y’indirimbo “Ndaryohewe”

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Empire Records y’Umuraperikazi Oda Paccy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ndaryohewe’ yahuriyemo abanyempano 10 bakizamuka mu muziki w’u Rwanda.

“Ndaryohewe” ni indirimbo nshya yakozwe mu rwego rwo kugaragariza abakunzi b’umuziki Nyarwanda ko usibye abahanzi b’ibyamamare bazwi hari n’abandi banyempano benshi kandi batanga icyizere batarabona amahirwe yo kwamamara. Amajwi yayo yakozwe na X On the Beats muri Werurwe uyu mwaka.

Oda Paccy uyobora Empire Records yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo bakigize nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari abanyempano mu muziki ariko batazwi.

Yakomeje ati “Byari bigoye ko twafasha umwe umwe ariko kubahuriza mu ndirimbo imwe ngira ngo buri wese azagira amahirwe yo kumva ubuhanga bw’aba bahanzi.”

Amashusho yayo yavuze ko kuyakora bakibanda ku myambarire n’imisatsi byo mu gihe cyashize ari uko babonye ariyo yajyana n’amashusho bifuzaga.

Yakomeje ati “Twasanze ariyo myambaro yagaragara neza mu mashusho y’iyi ndirimbo ndetse ikaba n’umwihariko.”

Indirimbo “Ndaryohewe” ihuriwemo na Alto, Kevin Skaa, Milly, Yvanny Impano, Marie France Gusenga , Calvin Mbanda, Victor Rukotana, Mozzy Yemba, Ruti Joël na Ariel Wayz ubarizwa muri Symphony Band. Amashusho yayo yagiye hanze yakozwe na Chris Raheem.

Alto ni uko aba yambaye
Ariel Wayz wize umuziki ku Nyundo nawe agaragara muri iyi ndirimbo
Calvin Mbanda ni uko aba yambaye mu mashusho y'iyi ndirimbo
Kevin Skaa ni umwe mu banyempano bagaragara muri iyi ndirimbo yambaye ingofero izwi nka Bonjour Parrain
Marie France ari mu banyempano b'abakobwa bari kuzamuka neza
Milly nawe agaragara muri iyi ndirimbo yahurijwemo abanyempano 10 mu muziki w'u Rwanda
Mozzy wahoze muri Yemba Voice nawe ari mu bifashishijwe
Ruti Joël ni umwe mu bahanzi bagaragara muri iyi ndirimbo
Victor Rukotana ni uko agaragara muri iyi ndirimbo
Yvanny Mpano uri mu bahanzi bari kuzamuka neza muri iki gihe nawe agaragara muri iyi ndirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .