Ni igikorwa cyabaye ku wa 24 Mata 2025, cyitabirwa n’abarimo Clapton Kibonge, Samu Zuby, Bamenya, Nyaxo, Rufendeke, Mitsutsu, Pattyno n’abandi benshi.
Bamaze gusobaburirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi bunamiye imibiri y’abahashyinguye banashyira indabo ku mva.
Mu kiganiro na IGIHE, aba banyarwenya bavuze ko gusura uru rwibutso byababereye umwanya wo kwihugura ku mateka y’igihugu kuko abenshi muri bo bari bakiri bato batayabayemo.
Bamenya yavuze ko intambara uyu munsi ihari ari ikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, bityo ko ubumenyi bavana ku nzibutso bazabukoresha bahangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Intambara ihari uyu munsi ni ibera ku mbuga nkoranyambaga kandi ni ho tubarizwa cyane ni na ho badukundira. Nyuma yo kwiga aya mateka bizatworohera kwigisha abato kuri twe n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Kamatari Sandra ahamya ko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu bafite inshingano zo kwiga amateka kugira ngo babashe guhangana n’ingaruka yateye.
Ati “Urubyiruko ni twe mbaraga z’igihugu […] Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwemo imbaraga nyinshi n’urubyiruko, ni yo mpamvu twe tugomba gushyira izacu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse tugahangana n’abayipfobya.”
Nyaxo uri mu banyarwenya bagezweho ahamya ko ari iby’agaciro kuri buri rubyiruko kwiga amateka y’igihugu cyane ko benshi batayabayemo.
Samu Zuby wanashinze uyu muryango yavuze ko basigaranye umukoro wo kuba imboni z’igihugu.
Ati “Dufite umukoro wo kuba imboni kuko niba ababyeyi bacu bararwanye bakaduha igihugu gitekanye, ni ahacu rero ho kukirinda kandi birahera muri twe muri kubona hano.”
Uru rubyiruko ruhamya ko bagomba gusura uduce dutandukanye bakamenya amateka y’u Rwanda, bakanabona uko bigisha abatayazi.
Bahamije ko ubu bafite ibimenyetso bifatika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi usanga bashingira ku binyoma n’inkuru bahimbahimba.












Amafoto:Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!