00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwenya mu rugamba rwo guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 April 2025 saa 10:30
Yasuwe :

Abanyarwenya bibumbiye mu muryango ‘Comedy for Peace’, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro batahana umukoro wo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 24 Mata 2025, cyitabirwa n’abarimo Clapton Kibonge, Samu Zuby, Bamenya, Nyaxo, Rufendeke, Mitsutsu, Pattyno n’abandi benshi.

Bamaze gusobaburirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi bunamiye imibiri y’abahashyinguye banashyira indabo ku mva.

Mu kiganiro na IGIHE, aba banyarwenya bavuze ko gusura uru rwibutso byababereye umwanya wo kwihugura ku mateka y’igihugu kuko abenshi muri bo bari bakiri bato batayabayemo.

Bamenya yavuze ko intambara uyu munsi ihari ari ikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, bityo ko ubumenyi bavana ku nzibutso bazabukoresha bahangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Intambara ihari uyu munsi ni ibera ku mbuga nkoranyambaga kandi ni ho tubarizwa cyane ni na ho badukundira. Nyuma yo kwiga aya mateka bizatworohera kwigisha abato kuri twe n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Kamatari Sandra ahamya ko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu bafite inshingano zo kwiga amateka kugira ngo babashe guhangana n’ingaruka yateye.

Ati “Urubyiruko ni twe mbaraga z’igihugu […] Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwemo imbaraga nyinshi n’urubyiruko, ni yo mpamvu twe tugomba gushyira izacu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse tugahangana n’abayipfobya.”

Nyaxo uri mu banyarwenya bagezweho ahamya ko ari iby’agaciro kuri buri rubyiruko kwiga amateka y’igihugu cyane ko benshi batayabayemo.

Samu Zuby wanashinze uyu muryango yavuze ko basigaranye umukoro wo kuba imboni z’igihugu.

Ati “Dufite umukoro wo kuba imboni kuko niba ababyeyi bacu bararwanye bakaduha igihugu gitekanye, ni ahacu rero ho kukirinda kandi birahera muri twe muri kubona hano.”

Uru rubyiruko ruhamya ko bagomba gusura uduce dutandukanye bakamenya amateka y’u Rwanda, bakanabona uko bigisha abatayazi.

Bahamije ko ubu bafite ibimenyetso bifatika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi usanga bashingira ku binyoma n’inkuru bahimbahimba.

Abanyarwenya bahuriye mu muryango 'Comedy for peace' basuye Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Clapton Kibonge na Bamenya bari mu buyobozi bw'uyu muryango
Ravanelly na Joshua ni bamwe mu banyarwenya bitabiriye iki gikorwa
Kamatari Sandra na Pattyno bari mu bifatanyije n'abandi banyarwenya muri iki gikorwa
Abanyarwenya bahuriye muri 'Comedy for peace' bunamiye imibiri y'abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro
Aba banyarwenya bashyize indabyo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside
Nyaxo na Puissant basanzwe bakinana bari mu bifatanyije n'abandi banyarwenya muri iki gikorwa
Aba banyarwenya bagize umwanya wo gusura ibice bitandukanye by'uru rwibutso
Clapton Kibonge asiga ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi
Bamenya nawe yashyize ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi
Samu Zuby washinze umuryango 'Comedy for peace' yasize ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro

Amafoto:Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .