Aba banyarwenya basanzwe bakorana na ‘Comedy Store’ ya Alex Muhangi bageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 26 Werurwe 2025 bahasanga abarimo Pablo, Maulana & Reign, na Alex Muhangi bahageze mu gitondo cyo kuri uyu munsi.
Uretse aba banyarwenya, undi waturutse i Kampala wahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Werurwe 2025, ni umuhanzikazi Karole Kasita.
Aba banyarwenya bitabiriye igitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 27 Werurwe 2025, kikazitabirwa n’abanyarwenya bakuriye muri ibi bitaramo n’abandi bakomeye mu Rwanda.
Mu banyarwenya b’Abanyarwanda bategerejwe muri iki gitaramo, harimo Fally Merci, Pirate, Rusine, Joshua, Ambasador w’abakonsomateri, Muhinde, Umushumba, Dudu, Kadudu na MC Kandi & Musa.
Aba banyarwenya bose, bagiye kwitabira igitaramo cyo kwizihiza imyaka itatu ibitaramo bya Gen-Z Comedy bimaze bitegurwa, kikazabera muri Camp Kigali aho itike ya make iri kugurwa ibihumbi 10Frw, hakaba iya VIP iri kugurwa ibihumbi 20Frw n’ibihumbi 35Frw muri VVIP.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!