Aba banyarwenya bari baherutse gutaramira i Kigali ni bamwe mu bongeye gutumirwa mu Iserukiramuco ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ rizaba ku wa 8-9 Kamena 2024.
Nshizirungu Seka wamamaye nka Seth wo mu itsinda rya Zubby Comedy ari nawe uri gutegura iri serukiramuco, yavuze ko bakomeje kureba uko mbere y’ibi bitaramo binini hanategurwa ibindi birimo igiteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu nubwo amatariki yacyo ataramenyekana.
Uyu munyarwenya yavuze ko hari byinshi bijyanye n’iri serukiramuco abantu bazamenya mu minsi iri imbere, harimo ibikorwa bitandukanye biteganyijwe ndetse n’abandi banyarwenya batumiwe.
Ku kijyanye no kuba ari we wenyine uri gutegura iri serukiramuco mu gihe nyamara asanzwe akorana na mugenzi w,e Samuel Niyonziza wamamaye nka Samu, Seth yavuze ko ari uburyo bushya bw’imikorere bihaye.
Ati “Urabizi mu matsinda atandukanye bagira imikorere, twe muri iyi minsi twihaye umurongo wo gukorana ariko hakagira imishinga imwe n’imwe buri wese yirwarizamo. Umwe mu yanjye ni uyu, ariko rwose Samu turacyakorana ndetse hari n’akazi kenshi abantu batubonamo turi kumwe.”
Seth yavuze ko uretse aba banyarwenya bo hanze yatumiye ndetse bashobora no kwiyongera, hari na benshi bakunzwe mu Rwanda bavuganye.
Mu bo bamaze kwemeranya harimo Rusine, Dogiteri Nsabii, Killaman n’abandi benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!