Aba banyarwenya biyongeraho abo mu Rwanda nka Rusine, Herve Kimenyi na Babu bataramiye muri Kigali Convention Centre mu gitaramo cyiswe ‘Gen-Z Comedy Night’ cyari kiyobowe na Fally Merci.
Ni igitaramo cy’urwenya cyabaye mu ijoro ryo ku wa 9 Ugushyingo 2024, cyitabirwa n’abiganjemo urubyiruko rwitabiriye inama ya Youth Connekt.
Iki gitaramo kandi cyari cyitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.
Fally Merci wari uyoboye iki gitaramo yagitangiye yakira Babu washimishije bikomeye abakunzi b’urwenya bari bitabiriye iki gikorwa.
Nyuma ya Babu, Fally Merci yahaye umwanya Titi Brown n’itsinda ry’ababyinnyi bafatanya gususurutsa abari bitabiriye iki gitaramo.
Nyuma yo kunyuzamo umuziki, hakurikiyeho umunyarwenya Rusine na we wasusurukije abakunzi b’urwenya. Abanyarwenya bo mu Rwanda basorejwe na Herve Kimenyi wavuye ku rubyiniro agahita aha umwanya Mammito, umunyarwenya wo muri Kenya wari watumiwe muri iki gitaramo.
Mammito witabiriye iki gitaramo bigaragara ko akuriwe, ntabwo yigeze agaragaza intege nke ku rubyiniro ahubwo yatanze ibyishimo ku bakunzi b’urwenya bari bakoraniye muri Kigali Convention Center.
Iki gitaramo cyasojwe n’umunyarwenya Anne Kansiime waherukaga i Kigali ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Seka Live muri Nzeri 2023. Kuri iyi nshuro yongeye gutanga ibyishimo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!