Abanyarwenya bakomeye i Kigali bambariye kurwaza imbavu abatuye i Remera

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Ukwakira 2019 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Abanyarwenya bagize Comedy Knights na Clapton Kibonge, bafatanyije n’uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Limited Rwanda, bararitse abakunda guseka batuye i Remera, ko ari bo batahiwe mu rukurikirane rw’ibitaramo bari gukora bizenguruka utubari.

Ibitaramo nk’ibi bimaze igihe bizenguruka mu tubari dutandukanye mu Mujyi wa Kigali, byatangiye ku wa 13 Nzeri 2019 ku kabari ka Poète gaherereye i Nyarutarama, ku wa 20 Nzeri bikomereza i Remera muri Front Line Bar.

Tariki 27 Nzeri 2019, byakomereje i Kanombe mu kabari ka K1 Bar, icyabereye mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Best Corner ku wa 4 Ukwakira 2019 ndetse n’igiheruka cyabereye mu nyubako ya CHIC ahazwi nka Mummy’s bar mu mujyi rwagati ku wa 11 Ukwakira 2019.

Ubu na none abatuye Remera nibo batahiwe muri ibi bitaramo mu giteganyijwe kubera ahitwa Makumba Bar.

Mu bitaramo byatambutse benshi bagiye barwazwa imbavu n’inzenya zirimo urwatewe kuri Kibonge na Joshua, nkaho yagize ati “Mwibaze basabye Kibonge gutakaza ibilo 70, ndabarahiye byarangira abagiyemo umwenda.”

5K Etienne mu rwenya rwe nawe yasekeje benshi ubwo yasabaga abenzi b’uruganda rwa SKOL ko babafasha bakajya babakemurira ikibazo cy’abakunda kwitwaza ngo ntibakunda kunywa bashonje bakabategurira ikinyobwa gishya bazajya banywa mu icupa hakaba harimo n’uruvange rw’andi mafunguro yoroheje bityo rero bakajya barwanya inyota n’inzara icyarimwe.

Ushaka kumenya andi makuru ajyanye na byinshi kuri iki gikorwa cya Skol Lager, wanyura ku mbuga nkoranyambaga za Skol zirimo [email protected] na Instagram @Skol_lager.

Skol yenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye by’umwimerere birimo Panache Lemon, Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold n’ibindi kandi byose biboneka mu macupa abereye ijisho bikagira n’icyanga ntagereranywa.

Abanyarwenya batandukanye bakomeye barimo na Kibonge batoranyijwe na Skol mu rukurikirane rw'ibitaramo bitandukanye yateguye mu tubari
George nawe ari mu batembagaza abitabiriye ibi bitaramo
Joshua ni umwe mu banyarwenya bava ku rubyiniro benshi batabishaka
Urwenya rwa Babou na Michael runyura benshi muri ibi bitaramo
Iki gitaramo kizabera muri kamwe mu tubari duherereye i Remera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza