Iki gitaramo gitegerejwe ku wa 27 Werurwe 2025, cyahujwe na ‘Comedy store’, ibitaramo by’urwenya bitegurwa na Alex Muhangi bimaze kubaka izina muri Uganda.
Byitezwe ko abanyarwenya 15 barimo Alex Muhangi, MCMariachi, Pablo, Mudrat&Chiko, Maulana&Reign bazaba baturutse muri Uganda, bazasusurutsa abakunzi ba Gen-Z Comedy.
Abandi batumiwe muri iki gitaramo barimo abanyarwenya bo mu Rwanda bazaba bayobowe na Fally Merci, Pirate, Rusine, Joshua, Ambasador w’abakonsomateri, Muhinde, Umushumba, Dudu, Kadudu na MC Kandi & Musa.
Uretse aba banyarwenya, iki gitaramo byitezwe ko kizanitabirwa n’abahanzi banyuranye bayobowe na Karole Kasita wo muri Uganda.
Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byatangijwe na Fally Merci mu 2022.
Mu minsi ishize nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye amasezerano y’imikoranire n’abategura ibi bitaramo, bwiyemeza kubashyigikira mu bikorwa byabo.
Icyo gihe Ndaruhutse Merci wamamaye nka Fally Merci utegura ibi bitaramo, yavuze ko ari ibintu bishimishije kuba binjiye mu mikoranire n’Umujyi wa Kigali.
Ati “Icya mbere ni uko bemeye kudushyigikira, hari inyungu nyinshi tuzabikuramo kandi bizagirira akamaro abanyarwenya, by’umwihariko ababarizwa muri Gen-Z Comedy.”
Ku rundi ruhande, Fally Merci yavuze ko Umujyi wa Kigali icyo wabasabye ari ugukomeza gutegura neza ibi bitaramo, uretse gususurutsa abakunzi b’urwenya bikaba byanakomeza kuzamura impano z’urubyiruko.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!