Abanyarwandakazi hafi 100 bamaze kwiyandikisha muri Miss Career Africa igiye kubera mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Ugushyingo 2019 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera irushwanwa rya Miss Career Africa, rigamije guteza imbere no gufasha abakobwa kwiyungura ubumenyi mu kintu biyumvamo, rikazahuriramo abakobwa bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Aba bakobwa ni abo mu Burundi, Kenya, Uganda, u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC] na Tanzania. Kwiyandikisha ni ubuntu.

Iri rushanwa rirategurwa na sosiyete ya Miss Career Africa ku nkunga y’umuryango witwa Micro Lend wo muri Australie.

Frank Rubaduka uri mu bategura iri rushanwa yabwiye IGIHE ko batekereje iki gikorwa bashaka guteza imbere umwana w’umukobwa.

Ati “Twari tumaze imyaka ibiri dukora ibikorwa byo guha amahugurwa abana b’abakobwa basoje amashuri yisumbuye n’abiga muri za kaminuza tubona bikenewe cyane ariko bitari kugera kuri benshi. Ikindi twabonye amahirwe atagomba kuba ay’abanyarwandakazi ahubwo akagera mu bihugu byinshi muri Afurika.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda muri Afurika y’Iburasirazuba rwatoranyijwe kwakira irushanwa uyu mwaka ubwo rigiye ku nshuro ya mbere kubera ko ari igihugu cy’icyitegererezo.

Ikintu cya mbere bo bagenderaho ni ukuvuga ko ‘ubwiza bw’umukobwa ari iterambere rye’ ari nayo mpamvu umukobwa ushaka guhatana hatarebwa uburebure cyangwa uko asa mu isura ahubwo bareba ikiri mu mutwe we n’icyo ashaka kugeraho mu buzima.

Ibisabwa mu bashaka guhatana ni ukuba uri hagati y’imyaka 18-24, uri umushabitsi wasoje amashuri yisumbuye cyangwa wiga muri kaminuza unabarizwa muri Afurika y’Iburasirazuba.

Abagera kuri 30 bazajya mu mwiherero w’iminsi itatu ndetse guhitamo abazawujyamo bizabera kuri internet, abakobwa batoranywe bitewe n’uburyo imishinga yabo batanze imeze.

Ku munsi wa nyuma hazabaho ijoro ryo kwerekana imico y’ibihugu byose byo muri Afurika y’Iburasirazuba bizaba bihuriye mu irushanwa.

Abakobwa bose bazajya mu mwiherero bazahabwa amahugurwa banafashwe mu mishinga yabo cyane ko banubakiwe ihema rinini ryatwaye miliyoni 15 Frw bazajya bakoreramo.

Kugeza ubu abakobwa basaga 100 barimo abo mu Rwanda no mu bindi bihugu nibo bamaze kwiyandikisha. Barimo abitabiriye andi marushanwa nka Miss Rwanda, Miss Supranational n’ayandi y’ubwiza abera mu Rwanda.

Abakobwa batangiye kwiyandikisha guhera ku wa 25 Nzeri ndetse ababashije gukomeza bazatangazwa ku wa 25 Ugushyingo 2019, mu gihe umunsi nyirizina wo gutoranya Miss Career Africa 2019 ari ku wa 13 Ukuboza 2019.

Umukobwa uzahiga abandi azahembwa $5 000 ndetse anafashwe mu gushyira mu ngiro umushinga we anagire umushahara wa buri kwezi. Azanishyurirwa kaminuza.

Hazatangwa andi makamba arimo Miss Speaker, Miss Technology, Miss Hospitality, Miss Science, Miss Talent na Miss Art.

Aba bazaba bafite amahitamo abiri arimo guhabwa amafaranga yo gushora mu mishinga yabo bazerekana muri iri rushanwa cyangwa se basabe kujya kwiga muri imwe muri Kaminuza ibarizwa muri Afurika.

Irushanwa ntabwo rizabera mu Rwanda gusa, kuko rizakomereza mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika guhera ku wa 30 Ugushyingo 2019 kugera ku wa 30 Ukuboza 2019, aho rizabera muri Nigeria.

Mu bihugu byo hagati muri Afurika iri rushanwa rizabera muri Angola. Abakobwa bazatangira kwiyandikisha guhera kuwa 03 Werurwe 2020; ikamba ritangwe kuwa 04 Mata 2020 nyuma abazaba bahagarariye abandi mu turere ibihugu byabo birimo bazahurira hamwe hatoranywe uhiga abandi ku rwego rwa Afurika.

Kwiyandikisha unyura hano

Abakobwa bo muri Afurika y'Iburasirazuba bazabanza batoranywemo uhiga abandi ari nawe uzahatana ku rwego rwa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .