Ni ibirori byabereye mu mujyi wa Riyadh muri Arabie Saudite mu ijoro ryo ku wa 13 Ugushyingo 2024.
Abanyarwandakazi batoranyijwe kumurika imideli muri 300 batambutse ku rubyiniro ni Mushikiwabo Denyse, Christine Munezero na Ornella Umutoni.
Uko abahanzi batandukanye baririmbaga, amajwi yabo meza yanyuranagamo n’intambuko z’abanyamideli bamurikaga imyenda y’iki kigo gifatwa nk’icya mbere ku Isi gicuruza imyenda y’ibirori n’ubukwe.
Ornella Umutoni we Munyarwandakazi wabimburiye abandi ku rubyiniro, ubwo yatambukaga iruhande rwa Jennifer Lopez wasusurutsaga abitabiriye ibi birori.
Nyuma ye hakurikiyeho Christine Munezero we watambutse mu mwanya w’akaruhuko ku bahanzi nyuma y’uko Camila Cabello yari amaze gususurutsa abari bitabiriye ibi birori ari benshi.
Umuhanzi wasoje iki gitaramo ni Céline Dion wataramiye abakunzi be, mu gihe abanyamideli barimo Denyse Mushikiwabo nabo batambukaga ku rubyiniro.
Ubwo Céline Dion yari amazekuririmba, abahanzi bagenzi be barimo Jennifer Lopez, Camila Cabello n’abandi bose bari mu rwambariro bigabye ku rubyiniro baramushimira bikomeye.
Iki gitaramo cyari icya mbere Jennifer Lopez agaragayemo nyuma yo gutandukana n’uwari umugabo we, Ben Affleck muri Kanama 2024.
Iki gitaramo cyari cyahawe izina rya “1001 Seasons of Elie Saab” cyagaragayemo abamurika imideli bagera kuri 300 bamurikaga iyi myambaro ya ‘Elie Saab’ iri mu ikunzwe ku Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!