00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Uganda bunamiye Yvan Buravan

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 August 2022 saa 08:30
Yasuwe :

Mu gihe i Kigali habaga umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Yvan Buravan , Abanyarwanda batuye i Kampala muri Uganda na bo bahaye icyubahiro uyu muhanzi witabye Imana mu minsi ishize.

Yvan Buravan witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022, yasezeweho bwa nyuma mu ijoro ryo ku wa 23 Kanama 2022 aherekezwa mu cyubahiro ku wa 24 Kanama 2022.

Abanyarwanda batuye muri Uganda barimo abafite amazina mu muziki w’u Rwanda bamwunamiye bamuha icyubahiro mu ijoro ryo ku wa 23 Kanama 2022.

DJ Kerb uri mu bagezweho i Kampala na Tracy wamenyekanye mu itsinda rya TNP ni bamwe mu bifatanyije n’abandi mu ijoro ryo kunamira Yvan Buravan.

DJ Kerb yabwiye IGIHE ko iki gikorwa bagiteguye nk’urubyiruko rukunda umuziki w’u Rwanda by’umwihariko benshi bari inshuti n’abakunzi b’umuziki wa Yvan Buravan.

Ati "Twakabaye tuza i Kigali kumuherekeza mu cyubahiro ariko ntabwo byadukundiye ku mpamvu zitandukanye, iyo ni yo mpamvu yatumye twishyira hamwe dutegura umugoroba wo kumwibuka no kumuha icyubahiro. Yvan Buravan yitabye Imana ariko adusigiye umuziki we nk’urwibutso ruhoraho."

Hari mu rukerera rwo ku wa 17 Kanama 2022 ubwo inkuru y’incamugongo yatahaga i Rwanda ko Burabyo Yvan Buravan yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Yvan Buravan ni umuntu washenguye imitima ya benshi kubera uburyo yakoresheje igihe cye mu gusakaza ibyishimo kuri buri wese wari hafi ye akanashishikariza bose gukunda igihugu cyabo n’umuco wabo.

Abiganjemo urubyiruko rutuye muri Uganda bunamiye Yvan Buravan
Tracy wahoze muri TNP yagerageje kuganiriza uru rubyiruko uko azi Yvan Buravan
DJ Kerb nawe yaganirije abitabiriye uyu muhango uko yari azi Yvan Buravan
Yvan Buravan yitabye Imana afite imyaka 27 y'amavuko
Hari hateguwe n'indabyo zo guha icyubahiro Yvan Buravan
Urubyiruo rwashenguwe n'urupfu rwa Yvan Buravan
Hari abavugaga Yvan Buravan amarira agatemba ku matama yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .