Abanyarwanda batahiye aho, Jerusalema iri guca ibintu yiharira ibihembo muri Afrimma

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi The Ben n’umubyinnyi Sherrie Silver bari Abanyarwanda batoranyijwe mu bahataniraga ibihembo bikomeye bya Afrimma 2020, gusa ntabwo babashije kwitwara neza.

Ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya karindwi, Mugisha Benjamin [The Ben] yari mu cyiciro cy’abagabo bahize abandi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho yari ahanganye na Diamond Platnumz, Harmonize, Mbosso, Rayvanny na Ali Kiba bo muri Tanzania.

Harimo kandi Khaligraph Jones na Otile Brown [uyu banakoranye indirimbo bise ‘Can’t get enough’], Gildo Kassa wo muri Ethiopia na Eddy Kenzo wo muri Uganda. Aha igihembo cyatwawe na Diamond Platnumz.

Umubyinnyi Sherrie Silver yari yashyizwe mu cyiciro cy’ababyinnyi bahize abandi ku Mugabane wa Afurika aho yari ahatanye na Poco Lee, Kora Obidi, PapiOjo na Sayrah Chips bo muri Nigeria.

Harimo kandi La Petite Zota wo muri Côte d’Ivoire, Bajuni na Rabbit Crew 255- bo muri Tanzania; na Neru Americano &Scro Que cuia bo muri Angola. Igihembo cyegukanywe na Poco Lee.

Ibindi bihembo birimo icy’indirimbo y’umwaka, yahize izindi, umuhanzi w’umwaka wo muri Afurika y’Amajyepfo byatwawe na Master KG abikesheje indirimbo yitwa ‘Jerusalema’ yahuriyemo na Nomcebo Zikode ndetse nyuma bakaza kuyisubiramo bafatanyije na Burna Boy. Ni nawe wegukanye ibihembo byinshi uyu mwaka.

Reba urutonde rw’abandi bahanzi begukanye ibihembo ukanze hano

All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA] ni ibihembo bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika.

Ni ubwa mbere u Rwanda rwari rugize abantu bake bari guhatana muri ibi bihembo kuko urebye nk’umwaka ushize Butera Knowless, The Ben n’umubyinnyi Sherrie Silver batoranyijwe mu bahatanye ndetse n’indi myaka yashize akenshi ntabwo abahatanye bajyaga munsi ya batatu ariko ntabwo babashaga kwegukana ibihembo.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Ugushyingo hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yugarije Isi, cyane ko byabaye hifashishijwe urubuga rwa Youtube.

Sherrie Silver nawe yatahiye aho
The Ben yari ari mu bahanzi bahataniye igihembo muri AFRIMMA ariko ntiyabasha kucyegukana

Jelusalema iri guca ibintu yihariye ibihembo muri Afrimma 2020


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .