Abanyamisiri batatu bazitabira Miss Career Africa 2020 izasorezwa i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Kanama 2020 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Abakobwa batatu bose bo mu Misiri babonye itike yo guhagararira ibihugu byo muri Afurika y’Amajyaruguru muri Miss Career Africa, izasorezwa mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2020.

Aba bakobwa batoranyijwe bose bo mu Misiri barimo uwitwa Reem Shabrawy, Yasmine Medhat na Amira Hossam. Uwitwa Shaymaa Abdelhamid we ntabwo yabashije gutsinda.

Aba bakobwa batoranyijwe nyuma y’itora ryakozwe hifashishijwe urubuga rwa Miss Career Africa, hatoranywa abakobwa bazahagararira Amajyaruguru ya Afurika muri iri rushanwa rizabera mu Rwanda.

Mu batsinze, Reem Shabrawy asanzwe ari rwiyemezamirimo akaba afite uruganda rukora imyenda yo kogana.

Yasmine Medhat nawe ni rwiyemezamirimo. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubugeni ndetse n’ubumenyi bushyirwa mu ngiro.

Nawe akora ibijyanye na Graphic Design muri sosiyete yo kwamamaza yo mu gihugu cye kandi atewe ishema nabyo. Afite umushinga wo gukora application ebyiri yasubitse gukoraho ubwo yigaga muri Kaminuza. Imwe muri zo ashyize imbere ni izafasha abantu batekereza cyane.

Amira Hossam akora muri sosiyete ikomeye ku Isi izwi nka International Business Machine. Akora ibijyanye no gutunganya Software.

Uyu mukobwa afite gahunda yo gutangiza uburyo buzajya bufasha abana kwihugura mu masomo yabo, yifashishije ibitabo n’undi muyoboro ashaka gutangiza. Umushinga we yawise Funpod.

Iri rushanwa rizazenguruka mu bice bitandukanye bya Afurika. Ibindi bice bya Afurika byamaze kubona abazabihagararira uretse Afurika y’Uburasirazuba irimo n’u Rwanda ndetse n’iyo hagati.

Aba bakobwa bombi bohererejwe ubutumwa n’abategura Miss Career Africa bababwira ko ‘Dushimijwe no kubamenyesha ko mwabashije kugera mu cyiciro cy’abakobwa bazaza guhatana muri Miss Career Africa 2020, muhagarariye ibihugu bya Afurika y’Amajyaruguru.”

Miss Career Africa ifite intumbero y’imyaka 30, aho nibura abakobwa 450 000 bazaba bamaze kuvamo ba rwiyemezamirimo bato, abahanga mu mirimo n’inganda zitandukanye muri Afurika.

Rizajya riba hasimbukwe umwaka umwe ryongere kuba. Ku ikubitiro Miss Career Africa 2020 azatorerwa mu Rwanda mu birori bikomeye bizaba ku wa 27 Ugushyingo 2020, ibi birori bizabanzirizwa n’umwiherero; mu gihe mu 2022 iri rushanwa rizabera muri Nigeria.

Ibisabwa mu bashaka guhatana ni ukuba uri hagati y’imyaka 18-24, uri umushabitsi wasoje amashuri yisumbuye cyangwa wiga muri kaminuza unabarizwa muri Afurika. Mu minsi iri imbere abakobwa bo muri Afurika y’iburasirazuba nibo bazaba batahiwe mu bahatanira kuzitabira Miss Career Africa izasorezwa mu Rwanda.

Amira Hossam yiteguye kwegukana ikamba rya Miss Career Africa 2020 rizatangirwa mu Rwanda mu mpera z'uyu mwaka
Yasmine Medhat ari muri batatu babashije gukatisha itike yo kuzaza muri Miss Career Africa 2020, mu Rwanda
Reem Shabrawy wo mu Misiri usanzwe ari rwiyemezamirimo akaba afite uruganda rukora imyenda yo kogana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .