Rizatangira muri Nyakanga 2025 rikazigisha rihereye ku bato biga mu mashuri abanza ariko riteganya no kubaka Kaminuza ijyanye n’umuziki.
Biteganyijwe ko hazigishirizwamo amasomo arebana n’umuziki nko gucuranga, kuririmba, kwandika indirimbo, gutunganya amajwi n’amashusho n’ibindi.
Dr. Emily Good Perkins yagaragaje ko yahisemo gushora imari mu Rwanda nk’inzira yo gushyigikira umuziki wa Afurika kuko ari umugabane akunda.
Uyu mugore afite ubuhanga mu bijyanye no kwigisha umuziki uhereye ku bakiri bato kuko yafashije Umujyi wa Dubai gushyiraho imfashanyigisho yifashishwa mu mashuri kwigisha umuziki.
Yavukiye muri Kenya, akurira muri Uganda aba no muri RDC.
Ati “Niyumvamo cyane ko ndi umunyafurika kandi ni na yo mpamvu nshaka gufasha mu guteza imbere umuziki.”
Yakomeje agira ati “Icyo nzakorera iri shuri ni uko nzarishyira ku rwego ruhanitse kandi u Rwanda rurabikwiriye.”
Muri iryo shuri kandi hazubakwa inzu itunganya umuziki, ‘studio’, izajya ifasha mu gukarishya ubumenyi ndetse ibarizwamo n’abawutunganya mpuzamahanga, abarimu baturutse muri Amerika.
Yashimye ko Minisiteri y’Uburezi yemeye gushyigikira icyo gitekerezo, ikamusaba gutegura integanyanyigisho n’imfashanyigisho yagenderwaho.
Joe Cameron uri mu batunganya umuziki muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, uri mu Rwanda yagaragaje ko hari gutegurwa integanyanyigisho izagenderwaho.
Umwe uri mu bazigisha muri iryo shuri uzobereye umuziki, Warren Stickney, yashimangiye ko u Rwanda ruzaba ikiraro cyo kugeza ibikorwa byabo muri Afurika.
Umushumba Mukuru w’Itorero Ihema ry’Ubuntu, Bishop Dr. Musinga Emmanuel, uzaba ushinzwe imikorere y’ishuri, yagize ati “Impamvu umuziki wacu ari muto ni uko udakorwa mu buryo bwa kinyamwuga. Turashaka gukora ibintu kinyamwuga ku buryo umuntu azaba afite impamyabumenyi y’ibyo yize kandi ibyo bizafungura amarembo ku bawukoramo.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!