Abanyamakuru nibo batsindiye 1000 $ mu bukangurambaga bwateguwe n’ababaye ba nyampinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Abanyamakuru Munyengabe Murungi Sabin ukorera Isimbi na Murindahabi Irene wa Isibo Tv nibo batsindiye amadorali 1000 binyuze mu bukangurambaga ‘Ubuntu Challenge’ bwateguwe na Nyampinga Foundation igizwe n’abigeze kwambara ikamba rya Miss Rwanda.

Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturarwanda n’abatuye Isi muri rusange kugira umutima w’urukundo n’ubumuntu.

Mutesi Jolly uhagarariye Nyampinga Foundation, [Umuryango washinzwe n’abakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda mu myaka itandukanye] yabwiye IGIHE ko ibyagendeweho hatoranywa aba banyamakuru bazabitangaza tariki 2 Mutarama 2020.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abagize iri huriro rya ‘Nyampinga Foundation’ rivuga ko aba banyamakuru babiri aribo batsinze muri ubu bukangurambaga nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe.

Iki igikorwa bifuza ko cyaba ngarukamwaka, muri uyu mwaka cyatangiye tariki 21 Ukuboza gisozwa ku wa 28 Ukuboza 2020.

Uyu muryango ‘Nyampinga Foundation’ urimo Bahati Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2009, Mutesi Kayibanda Aurore wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, Akiwacu Colombe waryegukanye mu 2014, Kundwa Doriane waryegukanye mu 2015, Mutesi Jolly waryegukanye mu 2016, Nishimwe Naomie ugifite ikamba na Larry Muganwa wiyemeje kwifatanya n’aba bakobwa.

Ubu bukangurambaga bwarangiye abanyamakuru aribo batsinze
Munyengabe Murungi Sabin ukorera Isimbi Tv ni umwe mu batsindiye amadorali 1000 mu bukangurambaga #Ubumuntu bwateguwe na Nyampinga Foundation
Irene Mulindahabi wa Isibo TV azagabana na Sabin Murungi amadorali 1000 yatanzwe na Nyampinga Foundation

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .