Abanyabugeni bari kurimbisha Kigali ibihangano byigisha ingamba zo kurwanya COVID-19

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Kanama 2020 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Abanyabugeni bahuriye mu mushinga witwa “Kurema kureba kwiga” batangiye kurimbisha Kigali ibihangano byigisha ingamba zo kwirinda COVID-19 nk’uburyo bwo gutanga umusanzu wabo mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo cyugarije Isi.

Iki gitekerezo cyaturutse kuri uyu mushinga bahuriyemo, cyakiriwe neza n’ibigo bitandukanye birimo icy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, Ambasade y’u Budage mu Rwanda na AMEKI Color bose bari kubatera inkunga.

Abanyabugeni icyenda bahuriye mu mushinga “Kurema kureba kwiga” bahise batangira igikorwa cyo gushushanya ku bikuta biri ahantu hatambuka imbaga y’abantu bakahashyira ibihangano byigisha ingamba zo kurwanya COVID-19.

Mu kiganiro na IGIHE, Innocent Kagabo uri muri itsinda ry’abanyabugeni bari gushushanya ibi bihangano, akaba ari nawe wakoze igiherereye i Remera mu marembo ya gare, yavuze ko ari umusanzu wabo nk’abanyabugeni bifuje gutanga.

Yagize ati “Ni ibishushanyo biri ahantu hatandukanye, nk’abanyabugeni twagombaga gutanga umusanzu wacu mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.”

Igikorwa cyo gukora ibi bihangano gihuriweho n’abahanzi icyenda bahuriye mu muryango wa “Kurema Kureba no kwiga.”

Kugeza ubu aba banyabugeni bamaze gukora ibihangano icyenda, bivuze ko buri wese amaze gukora icye.

Ku bwabo baracyafite umuhate wo gukomeza gukora ibindi bihangano mu gihe bakwerekwa ahandi ho gushushanya.

Ku kijyanye no kubona aho bashushanya, Kagabo yavuze ko bari gukorana n’inzego zinyuranye ku buryo bitari kubagora kuhabona cyane ko ari ibintu bifitiye akamaro Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Ni ibikorwa bifitiye abantu benshi akamaro, natwe ni umusanzu turi gutanga ku gihugu. Dukorana n’inzego zitandukanye bakadufasha kubona aho dushushanya by’umwihariko nk’iyo dusanze ari inyubako za Leta ho biratworohera.”

Igihangano cya Kagabo kiri imbere ya Gare yo mu Giporoso yavuze ko kijyanye no kwigisha abanyeshuri uburyo bazirinda icyorezo cya COVID-19 igihe amashuri yaba afunguwe.

Yakomeje ati “Amashuri aramutse afunguwe icyorezo kigihari, nari ndi kwereka abanyeshuri ko bashobora kwiga bambaye udupfukamunwa n’udufashantoki mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki cyorezo.”

Muri rusange ibihangano biri gukorwa n’aba banyabugeni biri kwibanda ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba kenshi amazi meza n’isabune cyangwa imiti yabugenewe ndetse no kwibuka gusiga intera ya metero hagati y’abantu bari kumwe.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 2577 banduye mu bipimo 342 614 bimaze gufatwa, 1683 barayikize mu gihe 884 bakiri mu bitaro naho icumi bitabye Imana.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Abanyabugeni biyemeje gutaka Kigali ibihangano byibutsa ingamba zo kwirinda COVID-19

Igikuta bashushanyijeho babanje kugisiga amarangi kugira ngo gise neza n'ibyandikwaho bisomeke nta mbogamizi
Ni abahanga mu gushushanya
Babanza gushushanya mbere yuko bashyiraho amarangi agaragaza ibihangano byabo
Ibi bihangano biri i Remera mu marembo ya gare mu gahanda gatambika munsi ya sitasiyo ya lisansi ihari
Kagabo Innocent umwe mu banyabugeni bari gukora ibi bihangano, yakoze icyerekana uburyo umunyeshuri yakwiga anirinze icyorezo cya COVID-19
Kagabo yavuze ko ibikoresho bakora biba bihenze, anaboneraho gushimira abaterankunga babafashije gukora iki gikorwa
Bakoze ibihangano biriho ingamba zikwiye kubahirizwa mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .